Trump abaye Perezida wa mbere wa Amerika ukandagije ikirenge ku butaka bwa Koreya ya Ruguru [AMAFOTO]

  • admin
  • 30/06/2019
  • Hashize 5 years

Bwa mbere mu mateka y’isi Perezida Donald Trump, abaye perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ukandagije ikirenge ku butaka bwa Koreya ya Ruguru, anaboneraho gutumira mugenzi we Kim Jong Un muri Amerika.

Aba bakuru bitajya imbizi bahuriye mu gace katabamo ibikorwa bya Gisirikare kazwi ku izina rya Demilitarized Zone (DMZ) gatandukanya Koreya zombi iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Kim yabwiye Perezida Trump wari waje muri Koreya y’Epfo ko niyambuka umurongo ugabanya Koreya zombi, biraba bibaye amateka muri politiki mpuzamahanga.

Amwenyura,Kim yabwiye Trump ati “Nishimiye kuba ndi kumwe nawe.Numvaga ntashobora kubonana nawe muri aka gace”.

Nyuma y’uko Perezida Trump yambutse uwo murongo Kim yagize ati “ Perezida Trump yambutse umupaka, ibintu bimugira Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika usuye igihugu cyacu, iki gikorwa kiragaragaza ubushake afite mu gusiba amateka mabi, agafungura imiryango ku hazaza hashya”

Trump nawe ati “Ni igihe kidasanzwe kandi ni intambwe ikomeye cyane“.

Mu byishimo byinshi Kim, ari kumwe na Trump nawe yambutse umupaka yinjira ku butaka bwa Koreya y’Amajyepfo.Trump yahise agira ati “Ndizera ko iki ari ikimenyetso cy’ubushake bwacu bwo guhamba ahahise habi tukubaka ahazaza hashya”.

Ubwo bahise bagana mu nyubako yitwa Freedom House (inzu y’ubwigenge) iri muri Koreya y’Amajyepfo, ari naho babonaniye mu mwiherero wamaze igihe kingana n’isaha imwe irenga.

Abakuru b’ibihugu byombi bamaze kuganirira muri aka gace katabamo ibikorwa bya Gisirikare, Perezida Trump yavuze ko hagiye kongera kubaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi nyuma yuko ibyabanje bitagenze neza nk’uko CNN ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu bidakunze kubaho,Kim yabwiye abanyamakuru ko ari ikimenyesto cy’umubano mwiza hagati ye na Trump.

Avugana n’abanyamakuru ari kumwe na Kim, Perezida Trump yavuze ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’isi, kandi ko ari umunezero kuri we kubona ashoboye kwambuka uwo murongo ugabanya ibyo bihugu bibiri bya Koreya.

Ibihugu byombi byakunze kurebana ay’ingwe cyane cyane biturutse ku bisasu kirimbuzi Koreya ya Ruguru ikunze kugerageza, n’ibihano Amerika ikunze kuyifatira.

Mu gucyemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu,Trump yavuze ko hagiye kujyaho itsinda rya buri gihugu riziga ku kuntu hanozwa umubano w’ibi bihugu byombi.

Ati “Twemeranyije gushyiraho itsinda kuri buri ruhande, aya matsinda aziga byimbitse ku bibazo

Trump yavuze ko amatsinda azatangira gukora no guhura mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhurira imbona nkubone mu biganiro byabereye Hanoi, muri Vietnam mu mpera za Gashyantare,ariko birangira nta murongo ufatika bagezeho ku byo bagomba kuganira.










Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/06/2019
  • Hashize 5 years