Tripoli na Tunis Imijyi idafite abantu

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years

Mu mujyi wa Libiya ufite abaturage 1,68 kuri ubu nta kindi uhabona uretse imihanda itarimo abantu, ,amazu acuruzwamo ibiryo(Restaurants)yambaye ubusa birumvikana ko atarangwamo abantu ndetse n’amazu y’ubucuruzi akinze.

Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize guverinoma yaciye iteka ko nta muntu n’umwe wemerewe kuva mu gihugu cya Libiya ajya mu kindi ndetse ko nta wemerewe kuva muri komini imwe ujya mu yindi .

Iyo utembera mujyi wa Tripoli wisanga uri wenyine,gusa Libiya ntirakorwaho n’icyo cyorezo cya Coronavirus ariko abanyaribiya barikubahiriza ingamba Leta yafashe mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Tunis Umurwa mukuru wa Tuniziya nawo wahindutse.

Uyu mujyi nawo wahindutse umujyi umeze nkaho udatuwe ni mu gihe abayobozi baryamiye amajanja bareba ko amabwiriza ishyirwa mu bikorwa.Nkuko bimeze ubu udusantere tw’ubucuruzi ntabaturangwamo.

Batewe ubwoba n’icyo cyorezo cya Coronavirus,abaturage bavuye ahahurira abantu benshi uyu mujyi utuwe na miriyoni 11 bawuha ubusobanuro bw’umujyi wagirango ntabwo utuwe ku buryo bugaragara.Ku wa kane w’iki cyumweru niho natangajwe umubare w’abantu icumi bashya bagaragaweho n’iyi ndwara ya Coronavirus.

Imibare ituruka mu kigo gishinzwe kurwanya indwara aho muri Tunisie kigaragaza abantu 38 banduye Coronavirus ,makumyabiri n’abatanu bapimwe baturutse hanze n’abandi 13 babonyweho iyo ndwara bari mu gihugu.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA/RW

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years