Tour du Rwanda mu kweguzwa no kwegura:Abayobozi 12 muri nyobozi z’uturere dutandatu mu gihugu begujwe abandi baregura

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunsi umwe wari urahagije kugirango abayobozi 12 muri nyobozi z’uturere twa Musanze,Ngororero,Karongi,Muhanga,Burera na Gisagara beguzwe abandi begure bitewe na zimwe mu mpamvu zirimo kurya ruswa no gutinya kugendera ku muvuduko igihugu kiri kugenderaho mu iterambere.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe kingana hafi n’umwaka kuva tariki 23 Nzeri 2018,inkunduro yo kweguzwa no kwegura ku bayobozi itabayeho,noneho umunsi umwe wonyine usimbuye icyo gihe cyose cyari gishize nta shweshwe ry’umuyobozi wegujwe cyangwa ngo yegure.

Haheruka kwugura umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain,weguye tariki 23 Nzeri 2018 aho yatangaje ko yeguye kuko agiye gukomeza amasomo.Ibintu abandi bakunze kwegura batigeze batangaza kuko bo bavugaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite abandi begujwe.

Musanze:Meya igishushanyo mbonera cyamukozeho no kurya ruswa

Abayobozi batatu muri aka karere barimo Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura

Uhagarariye Inama Njyanama mu Karere ka Musanze, Eng Emile Bayisenga, yabwiye umunyamakuru ko abayobozi begujwe muri aka karere byatewe no kutuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Meya we yegujwe kubera kudakurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no kutuzuza inshingano ze no kurya ruswa, naho uwari ushinzwe Iterambere n’Ubukungu we yazize ihohotera mu gihe umuyobozi wungirije w’aka karere wari ushinzwe imibereho myiza we yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.

Ngororero:Batatu bahisemo kuvaho bagaha abandi bashoboye

Ngororero ntiyacitswe n’iyi tour du Rwanda mu kwegura kw’abayobozi kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Ba Visi Meya beguye muri Ngororero ni Ushinzwe ubukungu Kanyange Christine n’ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, yabwiye Umunyamakuru ko yanditse ibaruwa yo kwegura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, akaba yeguye ku bushake bwe ndetse agiye gukomeza inshingano zo kwita ku rugo rwe.

Yagize ati ‘Ayo makuru niyo neguye, ngiye mu zindi gahunda zisanzwe zo kwita nasezeye ku bujyanama mu nama njyanama y’Akarere, ubu ngiye kwita ku muryango wanjye.”

Ku rundi ruhande ariko Inama Njyanama y’akarere ivuga ko impamvu batanze mu kwegura kwabo ari uko babona badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe, kuko babona ingufu zababanye nke.

Aba bayobozi ngo bananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro Inama Njyanama ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo gukemura ibibazo umuturage afite n’izo kumuteza imbere.

Uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Dr Dushimumuremyi Jean Paul, yabwiye umunyamakuru ko abayobozi batatu b’aka Karere ka Ngororero aribo biyeguriye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bananiwe kuzuza.

Yagize ati “ Nibyo ni batatu beguye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bashinzwe bananiwe kuzuza kugira ngo hajyeho abandi bazishobora.

Yongeyeho ko zimwe mu nshingano aba bayobozi bananiwe zatumye bandika amabaruwa yo gusezera ku mirimo yabo zirimo izijyanye no guteza imbere abaturage, kurwanya umwanda mu baturage nk’amavunja ndetse n’inshingano zijyanye n’iby’ubukungu no gushyira imyanzuro y’Inama Njyanama mu bikorwa.

Karongi:Komite nyobozi yose yeretswe umuryango

Mu Karere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage nabo basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic, yabwiye umunyamakuru ko komite nyobozi y’aka Karere yose yegujwe kubera kutubahiriza inshingano zayo.

Yagize ati “Urebye begujwe kubera impamvu zo kutubahiriza inshingano mbese kutagera ku ntego no kutubahiriza inshingano. Ntabwo ari ukwegura ku bushake bwabo kuko haracyari abaturage bagifite ibibazo, abaturage bagikennye mu gihe n’Akarere kadatera imbere nk’uko bikwiye.”

Yongeyeho ko bagiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba kugira ngo babe batora umwe mu bajyanama b’akarere uba ayobora mu gihe hatari hatorwa abandi bayobozi b’aka Karere.

Muhanga:Meya nawe yananiwe inshingano ahitamo kuvanamo ake karenge

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, nawe yandikiye Inama Njyanama ayisaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Theobard Shyaka yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru yayamenyeye kuri WhatApp ari mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abasenateri.

Ati “Nibyo yanditse ibaruwa ndumva nabibonye, yageze mu biro by’inama njyanama, nanjye nabibonye kuri WhatsApp ko yahageze.

Burera:Yahisemo kwegura mbere y’uko abisabwa na njyanama

Mu Karere ka Burere naho Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Habineza Faustin, yemeje ko muri aka karere naho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo yeguye ku bushake bwe,Inama Njyanama na yo yateganyaga kumusaba kwegura.

Gisagara:Umuvuduko igihugu kiri kugenderaho wamuteye ubwoba

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul, nawe yandikiye Inama Njyanama asaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yabwiye umunyamakuru ko Hanganimana yabandikiye avuga ko abona atarabashije kuzuza inshingano yari ashinzwe.

Ati “Yanditse avuga ko kubera ibyari biremereye abaturage kandi n’umuvuduko turiho nk’igihugu, abona ko atabashije kubyuzuza, ibyo yemereye abaturage, ku bw’izo mpamvu akaba abaona ko yagize intege nke.

Uwimana yavuze ko abagize Inama Njyanama bateranye kuri uyu wa kabiri, bose bemeza ubwegure bwa Hanganimana.

Inkuru bifitanye isano:Tour du Rwanda mu kwegura kw’abayobozi yasubukuriwe muri njyanama y’akarere ka Kamonyi [Reba aho yari igeze]

JPEG - 60.4 kb
Habyarimana Jean Damascène wayoboraga Musanze avuga ko yeguye ku bushake bwe ariko njyanama ikemeza ko azize ruswa
JPEG - 366.6 kb
Uwamariya Marie Claire wari ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze
JPEG - 84.2 kb
Visi Meya Ushinzwe ubukungu muri Ngororero Kanyange Christine yeguye
JPEG - 70.6 kb
Meya Muhanga,Uwamariya Beatrice,nawe yananiwe inshingano ahitamo kuvanamo ake karenge
JPEG - 321 kb
Umuvuduko igihugu kiri kugenderaho wateye ubwoba,Hanganimana Jean Paul, wari Visi Meya ushinzwe iterambere ahitamo kwegura

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years