Tour du Rwanda ku ikubitiro ibintu byatangiye guhindura isura

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years

Umunya Eritrea Mekseb Debesay ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe wabaye uwa mbere kugera i Rwamagana bavuye i Nyagatarev akoresheje 2h50’14’ ku ntera ya Km 119,9, Nsengimana Jean Bosco agumana umwanya wa mbere rusange.



Mekseb Debesay ukinira Eritrea

Ni isiganwa ryahagurutse i Nyagatare saa 10:30’ abakinnyi babanza kugenda hafi Km ebyiri zo kwishyushya kuko babuze aho bakorera imyitozo. Urugendo rwa mbere rwo mu ntara rwa Tour du Rwanda rwari igitambika byatumye abakinnyi bagenda mu gikundi, aharimo agace kamwe ko guterera babariye amanota gatwarwa n’Umunya Eritrea Gebrezgabihier Amanuel yambara umwenda wari ufitwe na Ndayisenga Valens.


Ndayisenga Valens Umwe mu baserukiye team Rwanda

Mbere y’uko bazenguruka mu mujyi wa Rwamagana urugendo rwa Km 20 inshuro eshatu, Abanya Eritrea na Ethiopia nibo bayoboye igikundi gusa ku nshuro ya kabiri bayoborwa na Karegeya Jeremie w’Akagera. Byasabye ko bahatana kuva kuri m500 za nyuma bajya ku murongo maze Umunya Eritrea Mekseb Debesay wabaye umukinnyi mwiza muri Afurika arabatanga. Nyuma y’isiganwa yagize ati “ Wari umunsi ugoye w’isiganwa ryagenderaga rimwe, uyu mwaka ndifuza gutwara Tour du Rwanda.” Uyu munya Eritrea yakurikiwe na bagenzi bakinira ikipe y’igihugu Teshome Meron na Debretsion Aron naho Umunyarwanda waje hafi aba Biziyaremye Joseph bose banganya 2h50’14”.

Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ugushingo aribwo abasiganwa bazerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years