Tony Alexander wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kinini ubu ari gutegura uruzinduko mu Rwanda

Biteganijwe ko Uruzinduko rwa Tony Alexender Adams wakiniye ikipe ya Arsenal ndetse akanagera ubwo ayibera kapiteni, ruzatangira tariki 4 Ukuboza 2015, rwateguwe n’umuterankunga wa shampiyona y’Abongereza, banki ya Barclays, ishami ryo muri Kenya.

Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na kapiteni wayo imyaka 14 yaje mu Rwanda mu mwaka ushize, mu rugendo rw’iminsi ibiri rwateguwe na Airtel mu mahugurwa ya “Arsenal Soccer Clinic” yabaye hagati ya tariki ya 28 Mata na tariki ya 2 Gicurasi 2014. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byabyanditse, Tony Adams azaba aje kwifatanya n’abakiriya b’iyi banki mu gufatanya gukundisha no kubaka umuryango nk’abakunzi b’amakipe yo mu Bwongereza, aho hazatangwa n’ibihembo ku bakiriya b’iyi Banki b’abanyamahirwe

Tony Adams yavutse mu 1966. Mu 1980 yinjiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru nyuma y’imyaka itatu, afite imyaka 17 n’ibyumweru bine akina umukino wa mbere mu ikipe nkuru na Sunderland. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal yawaye ibikombe 13 maze ishusho ye ikozwe mu kibumbano imanikwa hanze ya sitade yayo, Emirates.

Tony Adams Nta yindi kipe yakiniye mu buzima bwe, yasezeye gukina ruhago mu 2002 akiniye Arsenal imikino 668 atsinze ibitego 48. Niwe mukinnyi wa Arsenal wabaye kapiteni akiri muto ku myaka 21.Src Ruhagoyacu

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe