Tom Close na Knowless umutekamutwe yahigiye ku biba

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Inkuru y’umutekamutwe wibasiye Abahanzi ababeshya ko agiye kubaha akazi mu Bwongereza akabasaba ibyangombwa byabo ngo abashakire Visa, nyuma ibyo byangombwa akabikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga akazizikoresha mu bujura.

Nkuko byatanga jwe na Rwasa ngo uyu mutekamutwe yamubajije niba yamuha numero za Tom Close na Knowless . ntazo yigeze amuha kuko yari yamaze ku mutahura ko ari umujura kuko yari amaze iminsi yibasiye abandi bahanzi.

Uwiyita Joseph Kayitera yandikira abahanzi banyuranye abamenyesha ko ahagarariye imyidagaduro muri Diaspora yo mu Bwongereza bityo akaba ashaka kubaha akazi ko kujya gutaramira Abanyarwanda baba mu Bwongereza, benshi bumvaga nta kibazo kirimo batangira kumvikana amafaranga, gusa ni umugabo utarakunze kugorana ku bijyanye n’amafaranga kuko ayo bamusabaga yose yayatangaga.

Umutekamutwe yabanje Muyoboke Alex,Bruce Melody, Ama G The Black, Jay Polly, Charly na Nina ndetse na Nkusi Arthur aba bose imbuga nkoranyambaga zabo zikaba zaragabweho ibitero zimwe muri zo uyu mutekamutwe aranazegukana azifashisha mu guteka imitwe asabiriza amafaranga abeshya abantu ko nyiri ubwite yahuye n’ibibazo.

Uyu mujura yaje guhindura izina yiyita Yves yandikira Rwasa amusaba ko yazitabira iserukiramuco ry’ama filime nyarwanda avuga ko ryagombaga kubera i Stamford h’i London tariki 25 Ugushyingo 2017.

Mubuhamya Rwasa yavuze ko umutekamutwe yatangiye amusaba ibyangombwa amubeshya ko agiye kumushakira visa, Rwasa ngo yahise yibuka inkuru z’ubutekamutwe zimaze iminsi zandikwa ngo yahise abaza Abantu batandukanye harimo n’Abanyamakuru banditse inkuru z’uyu mujurara , birangira bamweje ko , nimero yamwandikiye ariyo imaze iminsi yibasiye abahanzi , Rwasa aba aramurokotse.

Uyu mujura iyo amaze kubona ibyangombwa by’aba bantu b’ibyamamare, agerageza kubikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga bakoresha agahinduranya ama pasiwadi azigize yarangiza kuzigarurira agatangira kwandikira abantu banyuranye abasaba amafaranga abamenyesha ibibazo binyuranye gusa akoresheje amazina n’imyirondoro yaba nyiri izi mbuga nkoranyanyambaga cyane cyane facebook.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhanura.rw

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years