TI Rwanda yagaragaje ko abakora imirimo iciriritse babangamiwe no kudahemberwa ku gihe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda washyize ahagaragara raporo wakoze ku bibazo bigaragara mu bakora imirimo iciriritse, harimo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y’akazi níbindi. 

Raporo zitandukanye ziri ku rwego mpuzamahanga zigaragaza umujyi wa Kigali nk’umwe mu mijyi iri ku isonga ku mugabane wa Afurika mu bwiza no ku isuku, ibi bikaba bigirwamo uruhare na bamwe bakoramo isuku.

Abagira uruhare mu gutuma isuku y’umujyi wa Kigali itera imbere, ni abiganjemo ab’igitsina gore babyuka nibura saa kumi n’imwe z’igitondo kugira ngo saa kumi n’ebyiri babe bamaze kugera mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ni akazi bavuga ko abatakazi bagafata nk’agaciriritse ariko kuri bo ngo ni ak’igiciro cy’inshi, kuko gahesha ishema u Rwanda by’umwihariko umujyi wa Kigali ku rwego mpuzamahanga aribo babigizemo uruhare.

N’ubwo bimeze bityo ariko, mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na TI Rwanda bugaragaza ko hari bamwe muri aba bakora isuku ku mihanda bahura n’ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y’akazi, kudahabwa ikiruhuko kutishingirwa n’ibindi. 

Umuyobozi w’imwe muri company zikora isuku avuga ko kudahembera ku gihe bifute aho bikomoka.

Mu gukora ubu bushakashatsi hibanzwe ku bakora isuku ku mihanda, abamotari n’abacunga umutekano bazwi nk’abasekurite.

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga kugira ngo ibibazo biri mu bakora muri izi nzego bicike, inzego z’ibanze zikwiye kubihagurukira.

Kuva mu mwaka wa 2009 TI Rwanda imaze kwakira ibibazo by’abaturage 60,987 muri uyu mwaka wa 2021 hakiriwe 4.515. 

muri ibi 86 ni iby’abakora isuku ku mihanda, 8 ni iby’abasecurite, naho 19 ni iby’abamotari.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years