The Ben arashinjwa ubwambuzi mu ifatwa ry’amashusho y’Indirimbo ye Habibi

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America witwa Ganza Innocent arashinja umuhanzi The Ben ndetse na Cedru utunganya amashusho y’indirimbo kumuhemukira ntibubahirize amasezerano bagiranye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Habibi y’uyu muhanzi The Ben

Uyu Ganza Innocent Avuga ko akora akazi ko gufata amashusho cyane cyane ayo mu kirere (Professional aerial cinematographer) muri kompanyi yitwa Oscar Associates Video Production iherereye muri Chicago ari na ho atuye ariko akaba yaranatangije kompanyi ye ku ruhande yise Ganza Image Productions.

Uyu musore avuga ko The Ben yamuhamagaye akamusaba ko amufasha gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Habibi’. Icyo gihe ngo yamubwiye ko agiye kuza kumusanga muri Chicago vuba akamufasha mu gufata amashusho. Ganza ngo yarabimwemereye , amwemerera kumuca amafaranga macye ariko The Ben na we akazashyira amazina ye n’aya kompanyi ye mu mashusho y’indirimbo n’ukoThe Ben aherako nawe arabyemera.

The BEN na CEDRU ngo koko baje muri Chicago bafata amashusho y’iyo ndirimbo hanyuma Ganza ngo yatahanye amashusho yari yafashe maze akora ‘Contract’ ikubiyemo amasezerano yose bari bagiranye ayoherereza The Ben , na we asubiza ko ayabonye ko ndetse bagomba kuvugana akazi karangije gukorwa. Ganza avuga ko The Ben atigeze asinya aya masezerano.

Ati “ Baraje amashusho arafatwa, ndamubaza nti ko utaransubiza contract nakohereje?, arambwira ngo nagera iwe arayisoma ahasigaye ansubize . Ntiyigeze abikora hanyuma ni bwo ngiye kubona ejo bundi video bayishyize hanze, credit yanjye ntayiriho mpita mpamagara The Ben mubaza impamvu atubahirije amasezerano twagiranye, aransubiza ngo “Ariko ufite ikibazo gikomeye, ni iki twemeranyijwe? “

Nk’uko Inyarwanda dukesha iyi nkuru ibitangazaa ngo Ganza avuga ko bakomeje guterana amagambo , nyuma na we ngo afata umwanzuro wo gushyira hanze amashuho arimo izina rye. Uyu musore yatangarije inyarwanda.com ko impamvu yabikoze ari ku bwo kurengera inyungu ze z’ubucuruzi.

Ati “ Impamvu nayisohoye ahanini nayishyize ku rubuga rwanjye. Ibintu dukora hano ntabwo ari ukwishimisha, ni ubucuruzi ariko bo barikunze, bashaka kunguka bonyine. Aka kazi dukora gasaba ko buri gikorwa wakoze haba hariho izina ryawe kugira ngo biguheshe akandi kazi mu gihe kizaza.”

Uyu ni Ganza Innocent aha bari barimo gufata amashusho y’iyi ndirimbo Habibi

Ganza yongeyeho ko yari yabanje gushyira na we amashusho ya Habibi agaragaramo izina rye ku rubuga rwa Youtube ariko The Ben na Cedru ngo bagatanga ikirego kuri Youtube, na yo igeza iki kirego kuri Ganza, amashusho aba arahagaritswe.

Ati ” Bansabye ko nabanza kwerekana ko nagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, ndi gukusanya original footages zibigaragaza nkizo namwe naberetse, ndi kubyirukamo nizeye ko bazampa uburenganzira bwo kuyicishaho.”

Uyu musore ahamya ko The Ben na Cedru bamuhemukiye cyane ku buryo asanga abahanzi Nyarwanda bagakwiye kwihana iyi ngeso yo kutubahiriza amasezerano bagirana n’abo baba bakoranye cyangwa ababa babakoreye.



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years