Thailande:Umwami yashyingiranwe n’umwe mu bamurindira umutekano ahita amugira umwamikazi

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years

Itangazo ryasohowe n’ubwami bwa Thaïlande rivuga ko umwami waho yashatse uwari umuyobozi wungirije mu itsinda ry’abashinzwe kumucungira umutekano, nuko ahita amugira umwamikazi.

Iryo tangazo ritunguranye ryasohotse mbere yuko imihango nyirizina yo kwimika uyu mwami itangira ku wa gatandatu w’iki cyumweru, ubwo azaba yimikwa ku mugaragaro.

Umwami Maha Vajiralongkorn w’imyaka 66 y’amavuko, yabaye umwami utegeka agendeye ku itegekonshinga rya Thaïlande, nyuma yaho se wari ukunzwe cyane muri iki gihugu atangiye mu mwaka wa 2016.

Mbere yaho yari yarashatse gatatu ndetse atandukana inshuro eshatu n’abo bashakanye, akaba amaze kubyara abana barindwi.

Itangazo ry’ibwami rivuga ko Umwami Vajiralongkorn “yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Jenerali Suthida Vajiralongkorn Na Ayudhya, umugore we, aba Umwamikazi Suthida kandi azajya ahabwa ibyubahiro nk’ibihabwa abo mu muryango w’ibwami”.

Umwamikazi Suthida yari amaze igihe abana n’Umwami Vajiralongkorn nkaho ari umugore n’umugabo, ndetse hashize imyaka agaragara mu ruhame bari kumwe, nubwo mbere bitari byarigeze na rimwe byemezwa ku mugaragaro ko bacuditse.

Umwamikazi Suthida yazamuwe ku ipeti rya Jenerali mu mwaka wa 2016

Videwo yo mu muhango w’ubukwe bwabo yagaragajwe ejo ku wa gatatu nijoro kuri televiziyo y’igihugu cya Thaïlande, yerekana n’abandi bantu bo mu muryango w’ibwami ndetse n’abajyanama b’ibwami bawitabiriye.

Umwami agaragara asuka amazi y’umugisha ku mutwe w’Umwamikazi Suthida. Nuko bombi bagashyira umukono ku nyandiko ikubiyemo isezerano ryo kubana.

Mu mwaka wa 2014, Vajiralongkorn yagize Suthida – wahoze ari umwe mu bita ku bagenzi mu ndege muri kompanyi y’indege yo muri iki gihugu ya Thai Airways – umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abamucungira umutekano.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri ko mu mwaka wa 2016, yamugize Jenerali mu gisirikare cy’iki gihugu.

Umwami wamubanjirije, Bhumibol Adulyadej, yamaze imyaka 70 ari ku ngoma, bituma ubwo yatangaga mu mwaka wa 2016 aba umwami wa mbere ku isi wari umaze igihe kirekire cyane ari ku ngoma kurusha abandi.

Mu mwaka wa 2014 Vajiralongkorn yagize Suthida wahoze ari umwe mu bita ku bagenzi mu ndege hanyuma ahita amugira Jenerali none birangiye amugize umwamikazi
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years