Thailand: Igikorwa cyo gutabara b’abana 12 n’umutoza wabo cyasojwe ku mahoro banatumirwa kuzajya Old Trafford [VIDEO +AMAFOTO]

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years

Igikorwa cyo gutabara abana 12 b’abakinnyi b’umupira w’amaguru n’umutoza wabo bari baheze mu buvumo cyasojwe ku mahoro bose batawe ntawugize ikibazo uko ari 13 bose hamwe.Gusa hasigayeyo abagize uruhare mu kubatabara 3 ndetse n’umuganga umwe.

Igisirikare kirwanira mu mazi cyo muri Thailande cyari kiyoboye ibikorwa by’ubutabazi kiravuga ko abari basigaye mu bahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru bari baheze mu buvumo bose bamaze gukurwamo amahoro kuri uyu wa kabiri.

Mu butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, igisirikare kirwanira mu mazi cya Thailande cyagize kiti:”Abahungu 12 b’ikipe yitwa wild boars n’umutoza wabo bavuye mu buvumo. Bose bari amahoro. Oye!”

Ni gute twageze kuri iki gihe kidasanzwe?

Amakuru yuko abahungu 12 n’umutoza wabo bamaze kurokorwa, araruhura abantu babarirwa muri za miliyoni batuye Thailande ndetse n’abandi bo mu bice bitandukanye by’isi bakomeje gukurikiranira hafi iyi nkuru ikora ku mbamutima.

Aba bahungu – bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 11 na 17 y’amavuko – bari bagiye mu buvumo bari kumwe n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru w’imyaka 25 y’amavuko.

Hari ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatandatu, ubwo bari bamaze gukora imyitozo.

Nuko bahezwa mu buvumo n’imyuzure yari yatewe n’imvura nyinshi, bahita bajya kwitendeka ku kibuye kiri ahantu hegutse muri ubwo buvumo mu buryo bwo kwiramira.

Amakuru yuko bari baburiwe irengero, yatangije igikorwa karundura cyo kubashakisha gihuriweho n’abantu barenga 1000, barimo na ba kabuhariwe mu koga bibira baturutse imihanda yose yo ku isi bagiye kubatabara.

Ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa karindwi – ni ukuvuga iminsi 9 nyuma yo kuburirwa irengero – ba kabuhariwe mu koga b’Abongereza bashoboye kubona aba bahungu n’umutoza wabo, bashonje kandi bananiwe, bitendetse ku kibuye kinini mu buvumo. Kuboneka kwabo kwateye ibyishimo muri Thailande.

Ariko ibyo byishimo byahise bihindukamo akababaro nyuma yaho igisirikare kiburiye ko aba bahungu bashoboraga kumara amezi agera kuri ane mu buvumo, hategerejwe ko imyuzure igabanuka mbere yuko batabarwa.

Aba ba kabuhariwe mu koga babashyiriyemo ibiryo n’ibindi nkenerwa, nuko bohererezwa n’umusirikare w’umuganga wo kubitaho.

Ariko ku cyumweru, abategetsi ba Thailande bafashe icyemezo cyo kugira icyo bakora kirenzeho, cyane ko ubwoba bwari bukomeje kwiyongera ko imyuzure yari igiye guhuhuka kubera imvura nyinshi bigendeye ku makuru yatangwaga n’iteganyagihe.

Nuko rero hahita hatangira igikorwa kidasanzwe cyo kubarokora. Abahungu bane bakurwa mu buvumo ku cyumweru, abandi bane bakurwamo ku wa mbere – na bane n’umutoza wabo bari basigaye bakuweho kuri uyu wa kabiri.

Abayobozi batandukanye bakomeye kw’isi bohereje ubutumwa bw’ ibyishimo

Muri abo bayobozi harimo Perezida wa Amerika Donald,Umuvugizi wa Angela Merkel witwa Steffen Seibert ndetse n’abandi banyacyubahiro n’abantu bakomeye kuri iyi si ya Rurema.

Ikipe ikomeye mu gihugu cy’Ubwongereza nayo yahaye ikaze abo bakinnyi batabawe ibatumira no kujya aho ikinira ku kibuga cyayo cya Old Trafford.

Gusa n’ubwo aba batabawe abantu bose baracyateze amaso abantu 4 basigayeyo harimo aboga bibira 3 ndetse n’umuganga umwe aho bategerejwe ko isaha n’isaha bari bube bavuye muri ubwo buvumo.



Gusa n’ubwo aba batabawe abantu bose baracyateze amaso abantu 4 basigayeyo harimo aboga bibira 3 ndetse n’umuganga umwe
Perezida Donald Trump nawe yishimiye ubutwari bwakoreshejwe ngo hatabarwe abo bakinnyi

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/abana/article/thailand-nyuma-y-uko-hatabarwa-abana-4-abandi-bana-bongeye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years