Tennis : Mugisha yerekeje muri Extreme Tennis Academy mu Misiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mugisha Emmy wari  usanzwe akinira ikipe ya IPRC Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu mu mukino wa Tennis  mu rukerera rwo kuri uyu wa  Gatanu taliki 04 Gashyantare 2022 arahaguruka mu Rwanda naEgypt Air  yerekeza mu Misiri aho agiye gukomereza  gahunda yo gukina mu ishuri ry’umukino wa Tennis “Extreme Tennis Academy”.

Iri shuri riherereye mu  Mujyi  wa Ismailia rikagira n’andi mashami  mu Mijyi itandukanye irimo Cairo mu Misiri.

Mugisha ufite imyaka 20 y’amavuko atangaza ko azamara muri  Extreme Tennis Academy amezi 6 ashobora no kwiyongera   akaba azabona umwanya wo gukora imyitozo ndetse n’amahirwe yo gukina amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.

Ati : “ Hariya nzaba nkora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru ubundi nitabire n’amarushanwa menshi mpuzamahanga.”

Akomeza avuga ko azunguka byinshi kuko mu Misiri ari kimwe mu bihugu by’Afurika  byakira amarushanwa mpuzamahanga menshi.  Mugisha avuga ko nakina amarushanwa menshi bizatuma azamuka ku rutonde bityo abe yabona n’amahirwe yo gukina amarushanwa akomeye.

Tennis: Mugisha arishimira aho uyu mukino umaze kumugeza

https://imvahonshya.co.rw/tennis-mugisha-arishimira-aho-uyu-mukino-umaze-kumugeza/embed/#?secret=zLU5IM8i8e#?secret=KgoU25xYG1

Mugisha yatangiye gukina umukino wa Tennis afite imyaka 9 muri 2011 aho yatangiriye mu ikipe Kanombe Tennis Club.  Yakinnye amarushanwa atandukanye mpuzamahanga yaba ari ayabereye mu Rwanda no hanze.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2022
  • Hashize 2 years