TAS2019:Kubera iki tugomba kubanza guca mu Buholande n’i Buruseli kugira ngo tugere Bamako?-Perezida Kagame

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umunyafurika yava mu gihugu cye ari mu ndege akabanza kunyura i Burayi kugira ngo agere mu gihugu agiyemo kandi nacyo kiri ku mugabane wa Afurika.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya 5 yiga ku kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika izwi nka ’Transform Africa Summit’ #TAS2019 iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convetion Center.

Perezida Kagame yavuze ko kuba isoko rimwe ry’Afurika riri gushyirwa mu bikotwa ari ngombwa ko iterambere n’ikoranabuhanga bigomba gushyirwa mu bikorwa hagacyemurwa ibibazo birimo n’uko indege zijya mu bihugu biri ku mugabane w’Afurika zibanza kuzenguruka i Burayi.

Ati”Isoko Rimwe rya Afurika ubu riri mu ishyirwa mu bikorwa.Tugomba gukomeza gushyira gahunda z’iterambere n’ikoranabuhanga bya Afurika muri uwo murongo”.

Ati”Iyo tugiye mu ndege tuvuye mu Rwanda,kubera iki tugomba kubanza tugaca mu Buholande,Buruseli kugira ngo tugere Bamako(Mali).Ni ngombwa ko dukomeza kwibaza impamvu zibitera”.

Umukuru w’igihugu ntiyumva impamvu ibyo abanyafurika baganira ku matelefone bibanza bikajya i Burayi gukorerwa isuzuma ngo bibashe kuba byagera ku uwo byagenewe ariko avuga ko impinduka ziri mu maboko y’abanyafurika.

Ati”Amakuru agenda mu muyaga.Iyo mpamagaye Perezida wa Kenya cyangwa uwa Mali,nibwira ko ndikuvugana nabo ako kanya ariko ijwi ryanjye rirabanza rikajya i Burayi kugira ngo ryemezwe.Ni gute tutatekereza kuri ibyo bintu?”

Akomeza agiri ati“Bimwe muri ibyo bibazo ni ibiri tekinike ibindi bisaba ibyo gutangiza ariko ikingenzi ni politike.Buri kimwe dushaka mu mpinduka kiri muri iki cyumba cyangwa se cyagaragarijwe muri iki cyumba”.

Perezida Kagame asaba abanyafuriaka ko amahirwe bafite yo kwegerezwa ubumenyi butandukanye batagomba kuyapfusha ubusa ahubwo bayabyaze umusaruro.

Ati”Ikoranabuhanga rihuza Isi mu buryo butigeze bubaho.Ibi byatumye kugera ku bumenyi butandukanye byegerezwa benshi ku kigero kingana. Reka rero twe kuba ingunguru zirimo ubusa, ngo dukoreshe umurongo mugari wa interineti mu kwakira ibitekerezo by’abandi gusa”.

Iyi nama itegurwa n’ihuriro rya Smart Africa rikomeje kwaguka rigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika, kuva mu 2016 rikaba ryaravuye ku bihugu 16 bikaba bigeze kuri 26.





Perezida Kagame avuga ko impinduka ziri mu maboko y’abanyafurika mu gucyemura ibibazo birimo n’icy’uko umunyafurika ahamagara mugenzi we bikabanza kujya gusuzumirwa i Burayi mbere yo kumugeraho
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years