Tariki 22 Mata 1994: Abatutsi biciwe muri CELA i Kigali hafi ya Saint Paul

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki ya 22 mata 1994.

1. ABATUTSI BICIWE MURI « CELA » I KIGALI

Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi b’abagabo mu mpunzi zari zahungiye mu rugo rukuru rw’abapadiri bera ahitwa kuri CENTRE D’ETUDES DE LANGUES AFRICAINES « (CELA), iherereye iruhande rwa « CENTRE NATIONAL DE PASTORALE SAINT-PAUL » munsi ya Kiliziya Ste Famille i Kigali. Ubwicanyi bwakozwe ku mabwiriza y’abategetsi barimo perefe wa Kigali colonel Tharcisse Renzaho, ubwicanyi bwahagarikiwe na major Laurent Munyakazi, konseye Odette Nyirabagenzi, akaba n’umukuru w’Interahamwe, ensipegiteri Angeline Mukandutiye, padiri Wenceslas Munyeshaka na Jean Bizimana, burugumesitiri wa komini Nyarugenge.

2. ABATUTSI BICIWE AHAHOZE ARI IBIRO BYA KOMINI HUYE

Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara. Bigeze kuri 22/04/1994, ahagana mu ma saa cyenda haza imodoka yuzuye abasirikare, interahamwe za ruharwa zirimo NKURIKIYINKA Tharcisse, SEMAKABA Deo, MUGANGA Joseph, KAMPAYANA Aloys, GAKWAYA Hyacinthe, KABANZA Ildéphonse, umusirikare KAREKEZI Pascal wavukaga muri Komini Huye n’abandi barangajwe imbere na Burugumesitiri RUREMESHA Jonathan. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000), bamwe babatwikishije « essence » bahinduka umugina w’ivu, ryayowe rirashyingurwa mu gihe cyo kubashyingura mu cyubahiro nyuma ya Jenoside.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri igera ku 42,008.

Habaye kandi ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku mashuri ya Groupe Scolaire Rukira. Abana n’abagore bagera kuri 326 biciwe mu kagari ka Muyogoro, abicanyi bahita batwika imibiri yabo bayijugunya mu cyobo cyari mu Mudugudu w’Akagarama.

Abari ku isonga mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi: BARAVUGA wari Konseye ; BIZIMANA Joseph yari burigadiye ; RUREMESHA Yonatasi yari burugumesitiri wa Komini Huye ; Dr Cyprien yari atuye hafi ya Komini. Iwe hakorerwaga inama zitegura Jenoside. Hari n’interahamwe, Kampayana Aloys, Nkurikiyinka Tharcisse, Rugengamanzi Vianney, Uzabakiriho Vedaste, Devota, Sebera Canisius, Karemera (bitaga Tariyani), Kamanayo Jean Baptiste, Muvunyi Christophe, Ngiruwigize Innocent, Gahondogo Paul, Mugerwa Boniface.

3. ABATUTSI BICIWE I SOVU KURI MONASTERE Y’ABABIKIRA NO KU KIGO NDERABUZIMA (CENTRE DE SANTE)

Abatutsi bari bahungiye kuri « monastere » y’ababikira b’ababenedigitine i Sovu no kuri « Centre de Sante » yabo. Umubikira wayoboraga iyo « monastere », MUKANGANGO Consolata (Soeur Gertrude) na mugenzi we MUKABUTERA Julienne (sœur Kizito) banze kubakira, ariko baranga binjira mu kiriziya ya Monastere, abandi bajya kuri « centre de santé ».

Bamwe bari banahungiye kuri paruwasi gaturika ya Rugango n’i Gihindamuyaga. Abari bahahungiye babarirwaga hagati ya 5000 na 6000. Ku wa 22/4/1994 mu ma saa mbiri nibwo « monastere » na « centre de santé » bagoswe n’interahamwe, abasirikare boherejwe na Lt Col Muvunyi Tharcisse wo muri ESSO, abapolisi ba komini, abajandarume n’abaturage baza kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Abicanyi babigizemo uruhare ni Rekeraho Emmanuel wari perezida wa MDR muri komini Huye wanemeye uruhare rwe akaba afunze, ababikira MUKANGANGO Consolata na MUKABUTERA Julienne, Rusanganwa Gaspard (alias Nyiramatwi), Jonas Ndayisaba, Konseye Jean Baptiste Muvunyi n’abandi. MUKANGANGO Consolata (Soeur Gertrude) yahamijwe icyaha cya Jenoside muri 2001 n’inkiko z’Ububirigi, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Mugenzi we MUKABUTERA Julienne (soeurKizito) nawe yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 12.

4. ABATUTSI BICIWE KU GISAGARA, MU MURENGE WA KANSI

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kansi yakomeye cyane ku wa 22/04/1994 hose mu Murenge. Abatutsi biciwe ku Kiyaga cya Cyamwakizi: abenshi babaga baturutse Nyaruhengeri, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe n’utundi duce twa Gisagara. Bageze muri Centre ya Gikore Interahamwe zabanje kubaka ibyo bafite byose, zirababoha n’imihotora, hanyuma barabashorera babamanura umuhanda wose ugana Cyamwakizi baboshye kandi bambaye ubusa. Bagiye babica umugenda abageze Cyamwakizi barabatema babaroha mu mazi. Abatahwanye babakurikiye mu mazi n’ubwato babatereramo amacumu. Hiciwe imbaga itabarika kandi imibiri myinshi ntiyashoboye kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inama zitegura Jenoside zaberaga ahantu hatandukanye: mu Mbeho za Nyaruhengeri kwa Karambizi zayoborwaga na Hakizayezu Augustin bitaga Mvaravara. I Nyange kwa Oscar Murekezi zayoborwaga na Mujyarugamba wari Brigadier wa Komini Nyaruhengeri. Ku mashuri I Linganwe zayoborwaga na Sebera Ferdinand.

Abari ku isonga mu bwicanyi ni: Sematama Gaspard, Hakizimana Augustin, Sebera Ferdinand, Rugemintwaza Gaspard, Kajuga Pierre, Kabandana Emmanuel, Habinshuti Beda, Habimana Simon, Bisomimbwa Antoine, Gakwaya Narcisse, Bikorimana, Sikubwabo bitaga Sagihobe, Munyaneza Joseph wari umupolisi yarashe abantu benshi i Nyange. Abari abayobozi: Bisomimbwa Antoine yari Konseye, Munyaneza Joseph yari umupolisi, Gakwaya Narcisse yari Konseye, Bikorimana yari veternaire, Sebera Ferdinand yari Konseye, Jerome wo kwa Nkundabagenzi yari umupolisi.

Jenoside yakoranywe ubugome bukabije ku buryo abicanyi bishe bishywa babo. Abo bagiye kwica bababwiraga ko bagiye kuburiza bus ibajyana i Burundi. Hari igihe cyageze batangaza ihumure ngo abakiri mu bwihisho nibasohoke. Bakoze ibyo bashoboye byose kugirango hatagira Umututsi n’umwe usigara. Ahiciwe abantu benshi ni ku Kiyaga cya Cyamwikizi, kuri Paruwasi Kansi, ku Munini wa Nyange, i Nyakibingo, mu Mbeho no mu Gahehe.

5. ABATUTSI BICIWE KU MUSOZI WA NZARATSI MU RUHANGO

Abatutsi bahungiye ku musozi wa Nzaratsi babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye, imiheto n’ibindi bikoresho gakondo bikeya ariko nyuma baje kwicwa n’interahamwe. Hari abahageze kuwa 20/04/1994 muri iryo joro ngo baraye banyagirwa, bamwe bahungiye mu Byimana ariko birukanywe na Padiri Mukuru wa Paroisse Byimana witwaga NDAGIJIMANA Joseph bagaruka ku musozi wa Nzaratsi. Uwo musozi wari wariswe Kaluvariyo n’abicanyi kubera Abatutsi bakuraga munsi yawo bakabazamukana bagiye kwicwa. Hiciwe abatutsi barenga kuri 800 bari baturutse mu bice bitandukanye.

6. ABATUTSI BICIWE KU MUSOZI WA BIBARE (BUNYONGA), KAMONYI

Umusozi wa Bibare uherereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bunyonga, Akarere ka Kamonyi, ariko kera hari muri Komini Kayenzi yayoborwaga na MBARUBUKEYE Yohani. Abatutsi bavuye muri Komini Rutobwe, Nyabikenke, Musambira bari muri bamwe baje guhungira kuri uwo musozi wa Bibare bahasanga Abatutsi bari basanzwe bahatuye.

Jenoside yatangiye kubakorerwaho tariki 17 Mata 1994 ariko bahungiye kuri uwo musozi wa Bibare tariki ya 18 Mata 1994. Kuri uwo munsi haje igitero kiyobowe n’uwitwa BUYUMBU, Abatutsi birwanaho ndetse igitero bagisubiza inyuma. Tariki ya 21 Mata 1994 Buyumbu yagiye gutabaza kuri Komini, avuga ko Bibare yabaye Nyamagumba. Bukeye bwaho, yazanye n’igitero gikomeye kirimo Burugumesitiri MBARUBUKEYE Yohani, abasirikare n’abapolisi, n’abaturage benshi. Umusirikare wamenyekanyemo ni uwitwa Sergent Major MISAGO. Iki gitero cyaje tariki 22 Mata 1994 cyari kinini cyane abaturage b’abahutu n’abatwa baje muri icyo gitero, igitero kimwe cyaturutse muri Komini Rutobwe, ikindi gituruka ahitwa i Marenga, ikindi gituruka ahitwa Nyabihunyira n’icyaturutse ahitwa mu Iraro. Ibyo bitero byahuriye kuri uwo musozi barawugota.

Muri ibyo bitero abagore b’abahutukazi nibo babanje kohereza imbere ngo barwanye abo Batutsi. Abatutsi baba bishemo bamwe mu bahutu, noneho abicanyi batangira gukoresha grenade n’imbunda. Bamaze gukoresha intwaro zikomeye, abaturage batangiye gukoresha intwaro gakondo bahuhura abatari bashizemo umwuka. Muri ako gace kandi hari bariyeri nyinshi ku buryo nta Mututsi wabashije gucika kuko hari bariyeri ikomeye ahitwa kwa Nduguri, muri Centre yo mu Cyanika, kwa Sebazungu, Rukokwe, kuri buri Centre n’aho Segiteri zahuriraga habaga hari bariyeri.

Abantu bagize uruhare mu bwicanyi mu Bibare ndetse no muri Kayenzi muri rusange harimo Burugumesitiri MBARUBUKEYE Yohani, BUYUMBU Evariste yakatiwe imyaka 30, GASHAGAZA Theoneste, Konseye MBONYIYEZE Deogratias, TWAGIRIMANA, KAYANIRE, abaserire nka NZIKORUHARI Barthazar, KABARIRA Joseph, MUGARURA, HABIMANA Siliro n’abandi benshi.

7. ABATUTSI BICIWE KU MUSOZI WA KABAKOBWA MU KARERE KA HUYE

Impunzi z’abatutsi bahungaga ubwicanyi baturuka Nyaruguru zatangiye kuba nyinshi guhera tariki 17-19/04/1994 zikwira mu mirenge ya Sahera na Nkubi yari iya Komini Ngoma Perefegitura ya Butare. Burugumesitiri wa Komini Ngoma, Kanyabashi Joseph, yategetse ko izo mpunzi zikusanyirizwa hamwe zikajyanwa ku Musozi wa Kabakobwa, aho barahavuye, nyuma abaserire bakajya binjira muri buri rugo rw’umututsi bakababwira ngo basange benewabo ku Kabakobwa.

Ku wa 22/04/1994 nibwo abicanyi benshi biganjemo abasirikare, abajandarume n’abapolisi n’interahamwe babagose batangira kubarasa. Abasirikare bayobowe na Lt Colonel MUVUNYI Tharcisse, major Cyriaque HABYARABATUMA wari uyoboye Jandarumori, abapolisi barimo NSANZABAHIZI Mathias na BIZUMUREMYI Pascal, Interahamwe zaturukaga ku Nkubi na Sahera, HABYARIMANA Pascal wari konseye wa Sahera, URAYE Edouard, RIBERA Simeon n’abandi babiraramo barabamara.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.


Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years