Tanzaniya : Icyamamarekazi cyavuze ko nyina wa Diamond yagiharuriye inzira yo kwigarurira umuhungu we

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuririmbyi Suzan Michael uzwi ku izana rya “Pretty Kind” ubifatanya no gukina filime yihaye umuhigo wo kurwana inkundura kugeza igihe azegukana umutima wa Diamond Platnumz wari umugabow a Zari.

Diamond yari amaze imyaka itatu abana mu nzu na Zarinah Hassan wo muri Uganda ndetse babyaranye abana babiri. Uyu muhanzi yagiye akururana n’abandi bagore barimo Hamisa Mobeto na we yateye inda babyarana umuhungu.

Mu by’urukundo, Diamond yagiye avugwaho kujarajara na we yigeze kubyemera kuko ngo ‘ibimubaho bikururwa n’uburyo yamamaye’. Mobeto ni we mugore bari kumwe mu buryo buhishe ndetse nyina wa Diamond aherutse kumukubita amusanze mu buriri bw’umwana we.

Ubu, hadutse undi mukobwa usanzwe akora umuziki muri Tanzania witwa Pretty wabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko afite umugambi ukomeye wo gushakisha inzira zishoboka zose zizamugeza kuri Diamond kugeza bakundanye akamwibagiza abandi bagore bose.

Yagize ati “Diamond nzamukura kuri Mobeto kuko ndamukunda cyane, si nsinzira kubera we. Mobeto ntiyizere ko yamaze kumwigarurira. Hari igihe nabonaga kwigarurira Diamond bigoye kubera ko nyina yakundaga Mobeto cyane, ubu inzira imeze neza nyuma y’aho akubiswe na nyina wa Diamond.”

Suzan wifitiye icyizere gikomeye ko azabigeraho yashimangiye ko afite amayeri azakoresha akigarurira Diamond mu gihe atarashyingiranwa na Mobeto. Yabajijwe niba bizamworohera gutandukanya Diamond na Mobeto kandi bafitanye umwana Pretty avuga ko ntacyo bivuze.

Yagize ati “Ikibazo cyawe kiransekeje ni uko utanzi, nzamumukuraho muzatangara. Abo byananiye ni bo, njye ndashoboye, kandi mfite intego y’uko icyo nshatse nkigeraho. Abanzi bo baransobanukiwe. Uzabaze abakobwa twari kumwe mu Buhinde.”

Mu gihe uyu mukobwa yiyemeje ko bizarangira yegukanye umutima wa Diamond ariko uyu muhanzi aherutse gutangaza ko bitarenze muri Kanama 2018 azarushinga ari nabwo benshi batangiye gukeka ko azasezerana na Mobeto ari nako se wa Diamond nawe aherutse gutangaza ko yifuza ko umuhungu yashyingiranwa na Mabetto ubafitiye umwana.Ngo ubwo bukwe abutegerezanyije amatsiko dore ko akunda uyu mukazana wabo ariwe Mabetto byo gupfa.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years