Tanzania:Polisi yataye muri yombi abapfumu bagera kuri 65

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abapfumu 65 bashinzwa ubwicanyi bw’agahomamunwa bwatewe ni migenzo yacyera yakorewe abana mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Ibyo bibaye nyuma y’uko hishwe abana bagera ku 10 mu ntara za Njombe na Simiyu mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Umukuru w’igipolisi muri Tanzania, Simon Sirro, avuga ko abapfumu 45 bava mu ntara ya Simiyu, ndetse na 20 bava mu ntara ya Njombe bari mu maboko ya polisi aho barimo kubazwa ku bwicanyi bwakorewe ingimbi mu majyepfo ya Tanzania.

Igipolisi kivuga ko kiri gukurikirana cyane cyane abaganga bakoresha imiti gakondo batiyandikishije.

Avugana n’abanyamakuru, Simon Sirro yagize ati “Ubu bwicanyi bwavuye ku bintu byinshi. Ariko ngo ikintu kinini bazize ni imigenzo ya gipfumu bakoreye abana.Nicyo cyatumye ntegeka ko uwo ariwe wese avura akoresheje imiti gakondo, yaba uwanditswe cyangwa uwutanditse, bose bagomba gukorwaho iperereza.Uwo tuzasanga ahamwa n’icyaha, azakurikiranwa n’ubutabera”.

Akomeza agira ati“Ariko nyuma y’ibyo, twategetse abayoboye abandi kwandika bushyashya abaganga b’imiti gakondo, tugasaba n’izindi nzego nk’abanyepolitike n’abayobozi b’amadini, gufasha muri icyo gikorwa”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo habonetse amakuru yavugaga ko hari abana bo mu ntara za Njombe na Simiyu bishwe banacibwa n’ibice by’umubiri.

Imigenzo ya gipfumu irakomeye mu bice bimwe bya Tanzania, aho hari abemera ko hari bimwe mu bice by’umubiri bishobora kubazanira ubukire.

Ba nyamwema ni bamwe mu abantu bashakishwa cyane n’abagizi ba nabi babica cyangwa bakabaca ibikonjo ndetse n’ibindi bice by’umubiri.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe