Tanzania:Mu nkambi z’impunzi z’Abarundi hatoraguwemo impapuro zikangurira impunzi kongera guhunga

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years

Mu masaha ya mugitondo kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019,mu nkamzi z’impunzi z’Abarundi za Nyarugusu,Mdendeli na Nduta,haramutse hatoragurwa impapuro nyinshi zanditseho zidafite imikono y’abazanditse,zibashishikariza kwitegura kongera guhunga aho gutaha.

Ni inyandiko zatoraguwe n’impunzi ziba muri izo nkambi aho ibyari byanditsemo ari ukuzikangurira kongera guhunga kandi zigahungira mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda.

Muri izo nyandiko handitsemo ko kubera icyemezo guverinoma ya Tanzania yafashe cyo kuzicyura ku ngufu,biteguye guhanga n’icyo cyemezo bo bavuga ko gishaka gusa neza n’ikigeze cyafatwa mu 2012 aho hapfuye impunzi nyinshi.

Mu bindi bikubiye muri ubwo butumwa ni uko impunzi kugeza ubu zititeguye gutaha ngo zijye mu Burundi ahubwo ko zizahita zerekeza mu bindi bihugu byo mu karere nk’uko SOSMedia ibitangaza.

Muri ubwo butumwa hari ahagira hati”Mwitegure tuzatanga ikimenyetso.Igihe ni kigera tuzagenda ku bwinshi gushaka igihugu gishobora kutwakira.Cyaba u Rwanda,Kenya cyangwa se Uganda”.

Abatazabasha kugenda nk’abana n’abantu bakuze,abafite ubumuga cyangwa abarwaye indwara zidakira,bazajyanwa n’abanyagihugu bagenzi babo”.

Biravugwa izi mpapuro zatoraguwe mu bice byose by’inkambi ya Nduta ndetse no mu bice bimwe na bimwe byo mu nkambi ya Mtendeli na Nyarugusu.

Gusa impunzi zasabye ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe impunzi HCR ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa mu ntu gukomeza kuzifasha nk’uko byari bisanzwe.

Nubwo ziri gushaka gucyurwa ku bisa n’agahato,HCR yo ivuga ko ikibazo cy’umutekano mu Burundi kitaracyemuka n’ubwo ibihugu by’u Burundi na Tanzania biherutse guhura bikemeranya ko impunzi zigomba kuba zatangiye gutaha tariki ya 1 Ukwakira 2019.

Gusa HCR igasaba ibyo bihugu byombi kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’impande eshatu (u Burundi,Tanzania na HCR) muri Werurwe mu 2018 y’uko impunzi zizataha kubushake bwazo naho izitabisha ntizicyurwe ku gahato.

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years