Tanzania:Mdude Nyagali unenga bikomeye Perezida Magufuli bamusanze mu bihuru aho yajunywe

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’iminsi itanu Mdude Nyagali – usanzwe anenga yeruye Perezida John Magufuli wa Tanzaniya – aburiwe irengero, abaturage bo mu cyaro cya Makwenje mu majyepfo y’iki gihugu bamusanze ahantu yajugunywe mu bihuru.

Uyu mugabo yashimuswe n’abantu batazwi kuwa gatandatu ushize avuye ku kazi.

Kuva icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abantu batandukanye muri Tanzaniya no hanze yayo bocyeje igitutu ku butegetsi ngo “agarurwe ari muzima”.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya bisubiramo amagambo y’abaturage bo mu cyaro cya Makwenje bavuga ko Bwana Mdude yagaragaraga nk’uwakorewe iyicarubozo, afite intege kandi ko byamugoraga kuvuga.

Umwe mu bagiye kumuzana ejo ku wa gatatu nijoro yabwiye ikinyamakuru Mwanainchi ko bahise bamujyana kwa muganga.

Umuyobozi w’icyaro cya Makwenje hafi y’umujyii wa Mbeya, avuga ko yahamagawe n’abantu bamutabaza ngo aze afashe uwo mugabo – Bwana Mdude – bari basanze amerewe nabi mu bihuru ariko Polisi yo ihakana ikirego cyo kumushimuta.

Umuvugizi w’ishyaka CHADEMA, ari naryo Mdude abereye umuyoboke, yatangaje ko uyu murwanashyaka wabo koko yabonetse, ko amakuru yandi aza gutangazwa nyuma.

Yemeje ko nubwo Bwana Mdude abasha kuvuga, ariko ubuzima bwe butameze neza kuko ababara ibice byinshi by’umubiri.

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta bavuga ko uyu mugabo yashimuswe n’abapolisi bane bambaye imyenda ya gisiviri kandi bipfutse mu maso, ikirego polisi ya Tanzaniya ihakana.

George Kyando, umuyobozi wa Polisi mu gace ka Sangwe aho Mdude yashimutiwe, mbere akaba yari yanatangarije ikinyamakuru Mwanainchi ko “nta makuru bafite ku ishimutwa rya Mdude”.

Mu mwaka ushize wa 2018, muri Tanzaniya abantu 21 barashimuswe, bakaba bari biganjemo abatavuga rumwe na leta, muri bo 17 babashije kuboneka nyuma ari bazima.

Muri iyi myaka ya vuba ishize, gushimuta abantu no kubagirira nabi byakunze kwigaragaza muri iki gihugu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 5 years