Tanzania:Hategerejwe icyemezo cy’urukiko ku mwanzuro wo gukuraho igihano cy’urupfu

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu mategeko ya Tanzania haracyarimo ko ubugambanyi no kwica ari ibyaha bihanishwa igihano cy’urupfu.

Urubanza rwo guvanaho iki gihano muri Tanzania rwashinzwe na ’Tanzania Legal and Human Rights centre’ imaze igihe yamagana iki gihano.

Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza wari gusomwa uyu munsi kuwa gatatu Urukiko muri Tanzania rwawimuriye ejo kuwa kane.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko magingo aya mu bihugu 195 bigize umuryango w’abibumbye, 55 muri byo biracyatanga igihano cy’urupfu, muri ibi harimo Leta zunze ubumwe za Amerika, Botswana, Misiri, Nigeria, Sudani zombi, Ubushinwa n’ibihugu byinshi by’abarabu na bimwe muri Aziya.

Hari ibihugu 28 bigifite iki gihano mu mategeko yabyo ariko biri mu nzira zo kugica, ibyo birimo byinshi byo muri Afurika nka Kongo, Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia n’ibindi.

Hari kandi ibihugu 105 byaciye burundu iki gihano birimo u Burundi n’u Rwanda.

Mu 2017 ikigo Amnestie International giharanira uburenganzira bwa muntu cyabaruye amadosiye 2 591 y’abakatiwe igihano cy’urupfu mu bihugu 53.

Kuva cyera cyane kugeza ubu, igihano cy’urupfu cyahawe abantu benshi cyane ku isi baburanishijwe cyangwa bataburanishijwe, abazwi cyane muri bo ni nka; umuhanga muri folozofia w’umuroma Marcus Tullius Cicero, impirimbanyi y’impinduramatwara Ernesto Che Guevara, perezida Saddam Hussein watwaraga Irak n’anadi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years