Tanzania:Abanyamahanga 38 harimo Abanyarwanda 15 batawe muri yombi

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gace ka Mtwara muri Tanzania byatangaje ko hari abanyamahanga 38, barimo 15 baturuka mu Rwanda, u Burundi, Uganda na Congo Kinshasa, bafashwe bazira kutagira ibyangombwa byo kuba muri iki gihugu.

Umukozi ushizwe Abinjira n’abasohoka muri ako gace, James Mwanjotile yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko bafashwe ku wa 28 Kanama ahitwa Kiangu, nyuma yo gutangwaho amakuru mu gihe nyir’inzu bari bacumbitsemo yari yafashwe.

Yavuze ko mu makuru batanze bavuze ko bashakaga kwerekeza mu bindi bihugu.

Yagize ati “Bavuga ko bajyaga mu birwa bya Comores, bakahava bajya mu Bufaransa. Abandi bavuze ko bashakaga kujya muri Mozambique. Bose twabafatiye mu nzu imwe.

Yongeyeho ati”Anshi muri bo binjiye mu gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko ariko icyangombwa kibemerera kuguma muri iki gihugu uretse Umunya- Ugandakazi wavuze ko pasiporo ye yibwe.”

Nyir’inzu yari icumbitswemo n’abo bose yavuze ko basanzwemo mu gihe yari yarayikodesheje inshuti ye ku mashilingi ibihumbi 500 ku kwezi.

Umwe mu bafashwe witwa Vivian Nyota ukomoka muri RDC, yavuze ko yari yagiye ahitwa Kigomato kureba abana be, ariko umuntu wari umufitiye amafaranga amusaba kujya kumureba i Mtwara, agezeyo aramubura.

Yakomeje agira ati “Nta mafaranga nari mfite ngo njye kwishyura icumbi, bityo mpitamo kujya gucumbika kugira ngo mbone aho ndara.”

Nta mubare w’Abanyarwanda bafashwe watangajwe cyangwa ngo hasobanurwe uko bisanze mu nzu imwe baturuka mu bihugu bitandukanye.

Mtwara ni umujyi uherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Tanzania, ku Nyanja y’Abahinde.

Muhabura.rw

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years