Tanzania:Abana b’abakobwa bavutse bafatanye bitabye Imana bafite imyaka 22 bishengura benshi

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abana b’abakobwa b’impanga Maria na Consolata Mwakikuti bavukiye muri Tanzania bafatanye, bitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu bafite imyaka 22,nyuma y’igihe barwaye umutima.Urupfu rwabo rwashenguye benshi harimo n’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Perezida John Pombe Mgufuli

Aba bana b’abakobwa bavutse bafatanye,bari basangiye bimwe mu ibice by’umubiri byo hasi nk’umwijima ndetse n’ibihaha ariko bafite amaboko 2 buri wese ,imitwe 2 ndetse n’imitima 2.

BBC ducyesha iyi nkuru yavuze ko mbere y’uko bitaba Imana bajyanywe mu bitaro mu Ugushyingo umwaka ushize kubera ikibazo cy’indwara y’umutima none ejo ku wa Gatandatu tariki 2 mu ijoro niho inkuru y’urupfu rwabo yasakaye aho bapfuye bafite imyaka 22 y’amavuko.

Kubera urukundo aba bana bakundwaga n’abanya Tanzania,benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bw’akababaro ndetse bihanganisha n’abagiraneza b’abagatolika babareze nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo.

Perezida wa Tanzania Magufuli yababajwe n’urupfu rw’aba bana bari bamaze kurangiza kaminuza ndetse bifuzaga gukorera igihugu.

Mu kiganiro Maria na Consolata Mwakikuti baherukaga kugirana na BBC,bayitangarije ko bifuza kuzaba abarimu nibarangiza kaminuza none bayirangije bahita bapfa.

Bagize bati”Tuzigisha dukoresheje projegiteri ndetse na mudasobwa”.

Izi mpanga bashatse kuzibaga ngo bazitandukanye ziranga,zabwiye BBC ko zifite ikizere ko umunsi umwe zizashaka umugabo umwe.

Aba bana bavutse bafatanye,bishimiwe na benshi ubwo barangizaga kaminuza none bapfuye batageze ku nzozi zabo zo kwigisha ibijyanye na mudasobwa.


Bari basangiye bimwe mu ibice by’umubiri byo hasi nk’umwijima ndetse n’ibihaha ariko bafite amaboko 2 buri wese ,imitwe 2 ndetse n’imitima 2
zabwiye BBC ko zifite ikizere ko umunsi umwe zizashaka umugabo umwe
Bitabye Imana barangije kaminuza batageze ku nzozi bari bafite zo gukora umwuga wo kwigisha

IBYO DUKORA NAWE WIFUZA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years