Tanzania yahagurukiye abadepite b’abagore bashyira ku mubiri ibintu by’ibikorano

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years

Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yahagurukiye abadepite b’abagore bashyira ku mubiri ibintu by’ibikorano nk’inzara, bagamije kugaragara neza.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, yatangarije BBC ko abadepite bafite inzara z’inkorano babujijwe kwinjira ku Nteko.

Ndugai yatangaje ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’aho Uwungirije Minisitiri w’Ubuzima, Faustine Ndugulile, yagaragaje impungenge ko inzara z’inkorano cyangwa ingohe bigira ingaruka ku buzima.

Iki cyemezo ntikireba abadepite gusa, n’abagenderera Inteko ntawe uzemererwa kuhakandagira afite inzara z’inkorano.

Uretse iyi gasopo yatanzwe ku badepite, baherutse no kubuzwa kwambara imyenda migufi izwi nk’impenure cyangwa amakoboyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ndugai yanabwiye Abadepite ko ari kuganira n’abandi harebwa niba mu Nteko hanacibwa ibirungo albacore n’abakobwa basiga ku mubiri bizwi nka ‘make up’.

Impungenge Ndugulile aherutse gutanga ni uko kwisiga ibi bintu byongera ubwiza cyangwa kwishyiraho ibindi bintu by’ibikorano bishobora kugira ingaruka ku ruhu, bigatera gusaza imburagihe, kanseri y’uruhu, gutera indwara z’amaso, ubugumba n’ibindi.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years