Tanzania: Yafashe ingamba zo guhindura umujyi wa Arusha ugahiga Kigali

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years

Tanzania yafashe ingamba zo guhindura umujyi wa Arusha ugahiga Kigali kuba igicumbi cy’umutekano, isuku n’iterambere muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.

Komiseri w’Intara ya Arusha , Mrisho Gambo yashyizeho akanama kihariye gashinzwe kugeza ku rundi rwego umujyi wa Arusha.

Ku wa Kabiri yateranyije inama idasanzwe n’abafatanya bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta bigira hamwe inzira bizanyuzwamo.

Hemejwe ko uwo mujyi uzashyirwamo camera mu nzira zawo zose zizajya zigenzurwa amasaha 24 iminsi yose nk’uko Daily News ibitangaza.

Gambo yasobanuye ko Arusha igomba kubakirwa izina ryubashywe kuko ari umujyi wakira abakerarugendo benshi, ukaba ucumbikiye imiryango myinshi mpuzamahanga, irimo n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Yongeyeho ko inzira zose zizashyirwamo irondo rihoraho ry’abapolisi bazafatanya n’abaturage kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

Gambo ahamya ko umujyi wa Arusha ari wo usukuye kurusha iyindi muri Tanzania, kandi ko yiteguye kwereka amahanga ko Kigali itawurusha isuku n’umutekano.

Ati” Dukeneye kutajenjekera umutekano, uyu mujyi ucumbiye abaturage basaga 500 000 kandi wakira intamba mpuzamahanga nyinshi.”

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwashyizeho ingamba zo kwagura imihanda, kubaka inzira z’abanyamaguru no gushyiraho ubutabazi buhoraho kandi bwihuse.

Umujyi wa Arusha ukunze kugirirwamo ibiganiro bya politiki birebana n’ibihugu byo mu karere, niwo wabagamo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, urimo kandi urukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu.

Uyu mujyi kandi urimo imiryango itegamiye kuri leta myinshi ikora mu kurwanya SIDA, kurengera abana no gufasha imishinga mito n’iciriritse.

Tanzania yafashe ingamba zo guhindura umujyi wa Arusha ugahiga Kigali
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years