Tanzania: Perezida yasabye Abaminisitiri kutamwitiranya

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye Abaminisitiri bashya aherutse gushyira mu myanya kutitiranya guceceka kwe no kugira intege nke mu bijyanye no gufata ibyemezo. Ibi Perezida Samia Suluhu yabigarutseho ku wa 13 Nzeli 2021 ubwo yageneraga ubutumwa Abaminisitiri bashya aherutse gushyira mu myanya.

Yavuze ko ubwo yatangiraga kuyobora iki gihugu, mu mezi atandatu ya mbere hari abagize Guverinoma baketse ko guceceka kwe ari ikimenyetso cy’ubushobozi buke mu bijyanye no gufata ibyemezo.

Perezida Samia Suluhu yavuze ko ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora igihugu, yafashe amezi atandatu yo kwiga ku mikorere ya Guverinoma ngo kuko nubwo mbere yari Visi Perezida atabijyagamo mu buryo bwimbitse.

Ati “Nakoresheje amezi atandatu ya mbere mu nshingano nk’ayo kwiga. Nari Visi Perezida mbere ariko muri kiriya gihe sinagize amahirwe yo kumenya mu buryo bwimbitse imikorere y’imbere ariko ubu narabimenye.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe hari abagize Guverinoma y’iki gihugu baketse ko kuba acecetse ari ikimenyetso cy’uko ari umunyantege nke ubundi batangira gukora ibyo bishakiye.

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko mu gihe gito amaze ku buyobozi yasanze hari byinshi bigomba guhinduka cyane cyane mu mikorere ya minisiteri.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Samia yashyizeho Abaminisitiri bashya barimo Dr Stergomena Tax wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021.

January Makamba yagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani, Prof Makame Mbarawa agirwa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi na Dr Ashatu Kijaji aba Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile.

Uretse Abaminisitiri, Perezida Samia Suluhu yanemeje Dr Eliezer Feleshi nk’Intumwa Nkuru ya Leta.

Si ubwa mbere uyu Mukuru w’Igihugu agaragaza ko ubwo yatangiraga inshingano zo kuyobora Tanzania hari abashidikanyije ku bushobozi bwe kuko yari aherutse no gutangaza ko hari ababanje kumwanga kuko ari umugore.

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years