Syria: Kwimura Abaturage Byahagaze

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years

Igisirikare cya Syria gifashijwe n’Uburusiya kimaze kwigarurira hafi imijyi yose yo muri Aleppo yari mu maboko y’inyeshyamba

Sangiza

Leta ya Syria yahagaritse ibikorwa byo kwimura abasivili ibakura mu mujyi wa Aleppo, nyuma y’ibitero by’umvikanye muri uwo mujyi kuri uyu wa gatanu.

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko inyenshyamba zarenze ku masezerano y’agahenge. Igihe abantu bazongerwa kwimurwa ntikiramenyekana.

Hagati aho, ministeri y’ingabo y’Uburusiya yo yemeza ko igikorwa cyo kwimura abasivili bavanywa mu duce twari twarigaruriwe n’inyeshyamba cyarangiye, ko abasigaye ari intagondwa zanze ko zimurwa.

Mu ruzinduko arimo mu Buyapani, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko yumvikanye na mugenzi we wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan ko hakenewe ibiganiro hagati ya guverinoma ya Syria n’abatavuga rumwe na leta mu murwa mukuru wa Kazakhstan, Astana.

Igisirikare cya Syria gifashijwe n’Uburusiya kimaze kwigarurira hafi imijyi yose yo muri Aleppo yari mu maboko y’inyeshyamba.

Kuri uyu wa gatanu biteganyijwe abagize akanama k’umutekano kw’isi mu muryango w’Abibumbye bahura kugirango baganire ku bibera mu mujyi wa Aleppo. Ubufaransa bwatumije iyo nama burasaba ko hoherezwa indorerezi zo gukurikirana uko abasivili bimurwa.


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years