SUGER DADDY w’ imyaka 84 yashatse kuryamana n’ Umwana w’umukobwa amumena umutwe

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years

Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika mu mujyi wa New York umukambwe w’imyaka 84, Paul Aronson wari ufite inshuti y’umukobwa w’imyaka 17 witwa Shaina Foster ,iherutse kumukubita iramwandagaza imutwara n’amafaranga ye.

Nk’uko tubikesha www.thehuffingtonpost.com , ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo uyu musaza yasabaga aka kana ko baryamana , mu gace kazwi ko abantu bakuze bajya kuhakura abana bato bo kuryamana hazwi nka ” SUGAR DADDY SITE”.

Icyo gihe rero ako gakobwa Shaina ,ku nshuro ya kabiri kajya guhura n’uyu mukambwe kari kajyanye n’impanga yako Shalaine, maze banga kujya muri resitora ihenze yashakaga kubajyanamo. Nibwo rero uwo musaza yabajyanye iwe ngo basangire.

The New York Daily News yanditse ko uwo mwana yayibwiye ati “uriya musaza yansabye gukora ibyo ntari nagambiriye gukora.Kandi arashaje. Ni mubi. Ateye n’iseseme. Nahise mukubita , mfata amafaranga ndigendera. Nibwo rero yatangiye kuntukira mu idirishya. Twahise tujya kurya ayo mafaranga no guhaha. Natunguwe rero no kumva polisi impamagaye ngo muzehe Aronson namukubise kandi ariwe washatse kumfata ku ngufu kandi nzimurusha nkihimura.”

Polisi yavuze ko aba bana babiri batwaye ikofi y’uyu musaza n’amadolari ye 420, ndetse bamutwara n’ikarita yo kubikurizaho muri banki. Urukiko rero rwanzuye ruvuga ko aba bana bombi bahamwa n’ubujura buciye icyuho, ubuhotozi, uburiganya, ndetse no guhohotera ikiremwa muntu.


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years