Sudan:Perezida al Bashir yirukanye guverinoma yose ashyiraho abaminisitiri bashya

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years

Omar al Bashir Perezida wa Sudani yasheshe guverinoma ashyiraho Minisitiri w’ Intebe mushya ngo atoranye Abaminisitiri bashya bazamufasha kuhangana n’ ikibazo gikomeye cy’ ubukungu kimaze amezi arenga 8 muri iki gihugu kimaze amezi 3 kitagira guverineri wa Banki nkuru y’ igihugu.

Muri iyi minsi Sudani ifite ikibazo cy’ ibura ry’ imigati, ibitoro n’ amafaranga. Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 nibwo Perezida Bashir yafashe icyemezo yeguzwa abaminisitiri bose uko bari 31 ashyiraho Minisitiri w’ Intebe mushya witwa Motazz Moussa asimbuye Bakri Hassan Saleh, washyizeho muri 2017 ari nawe Minisitiri w’ Intebe wa mbere wa Sudani kuva 1989 Bashir yagera ku butegetsi.

Moussa yari Minisitiri wo kuhira n’ amashyanyarazi muri guverinoma yasheshwe. Saleh yari Minisitiri w’ Intebe akaba na Visi Perezida wa Mbere, hanyuma Osman Yusuf Kubur akaba visi Perezida wa 2.

Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters byatangaje ko Bashir asheshe guverinoma nyuma y’ inama y’ igitaraganya y’ ishyaka riri ku butegetsi yabereye muri Perezidansi yiga ku kibazo cy’ izamuka ry’ ibiciro n’ ibura ry’ umusaruro.

Nta Minisiteri nshya izashyirwa ahubwo Minisiteri zigiye kugabanyuka zibe 21 aho kuba 31, ibi ngo bigamije kugabanya ingengo y’ imari iki gihugu cyakoreshaga nk’ uko umuyobozi wungirije w’ ishyaka National Congress Party , Faisal Hassan yabivugiye mu kiganiro n’ abanyamakuru..

Minisitiri zitazakorwa ni Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanaga, iy’ Ingabo n’ ishinzwe ibikorwa byo muri Perezidansi.

Muri iki gihugu amafaranga muri iyi minsi yarabuze kugeza ubwo wasangaga imirongo y’ abantu batonze kuri banki kuko muri za ATM zabaga zisigayemo ubusa.

Kuva muri 2011 Sudani yacikamo ibice 2 hakavuka Sudani y’ Epfo ubukungu bw’ iki gihugu buracumbagira kuko ibirombe byinshi bya Peteroli byatwawe na Sudani y’ Epfo.

Kuva muri Mutarama igiciro cy’ imigati kikubye kabiri. Kuva muri Kamena Sudani nta guverineri wa banki Nkuru y’ Igihugu ifite nyuma y’ uko guverineri Hazem Abdelqader yishwe n’ umutima aguye muri Turikiya.

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years