Sudan:Omar Al-Bashir wahoze ari Perezida yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years

Omar al-Bashir wabaye Perezida wa Sudani mu gihe cy’imyaka 30 akaza guhirikwa ku butegetsi, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera ibyaha bya ruswa.

Urukiko mu Mujyi wa Khartoum nirwo rwahamije Bashir ibi byaha, uyu akaba yarahiritswe ku butegetsi muri Mata uyu mwaka nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage.

Rwamuhamije ibyaha birimo gutunga amafaranga y’abanyamahanga mu buryo butemewe n’amategeko, indonke n’ibindi.

Umucamanza Al-Sadiq Abdelrahman yavuze ko urukiko rwanzuye ko Al-Bashir afungwa imyaka ibiri, agashyirwa mu kigo ngororamuco, kuko umuntu urengeje imyaka 70 adashyirwa muri gereza.

Mu rukiko hagaragajwe ibikapu byuzuyemo amadolari agera kuri miliyoni 130, yasanzwe mu rugo rwa Bashir w’imyaka 75.

Al Jazeera ivuga ko Bashir yahawe amadolari agera kuri miliyoni 25 n’umwami wa Arabia Saudite, Mohammed bin Salman, gusa we yasabye ko yakurwaho iki cyaha.

Ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’Urukiko, Bashir yagaragaye acecetse, gusa abamushyigikiye barogoye umucamanza, hafatwa umwanzuro wo kuvanwa mu rukiko n’abashinzwe umutekano.

Kugeza ubu Bashir afungiwe muri gereza ya Kobar, gereza yakunze kujya na we afungiramo abataravugaga rumwe nawe.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years