Sudani:Ubuzima Bwongeye Gutangira bundi bushya mu murwa mukuru Khartoum

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years

Imirimo y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu mu mihanda yo ku murwa mukuru wa Sudani Khartoum byongeye gusubira nk’uko byari bisanzwe kera, nyuma y’aho abayobozi batavuga rumwe rumwe n’ubutegetsi bafatiye umwanzuro wo guhagarika kwigomeka ku butegetsi no guhagarika imyigaragambyo.

Abakora imyigaragambyo n’akanama ka gisirikare kayoboye igihugu bagekanya gusubira mu biganiro bigamije kwegurira ubutegetsi abasivile.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma y’aho perezida Omar al-Bashir ahirikiwe ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bari bemeye kurekura imbohe za poritike, nk’uko intumwa idasanzwe ya Etiyopiya Mahmoud Dirir yabitangarije abanyamakuru.

Reta zunze ubumwe z’Amerika, ku rundi ruhande, yagennye umudiplomate Donald Booth kuba intumwa yayo idasanzwe muri Sudani.Uyu Booth yageze kuba intumwa idasanzwe muri Sudani na Sudani y’amajyepfo kuri Leta ya Obama.


Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years