Sudan:Igisirikare cyatanze umurongo ntarengwa ku basivile bakwiye kwinjira mu kanama k’inzibacyuho

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years

Umutegetsi mukuru wo mu kanama ka gisirikare kari ku butegetsi muri Sudani yavuze ko aka kanama katazemerera abasivile kugira ubwiganze mu kanama k’ikirenga gateganyijwe kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

Liyetona Jenerali Salah Abdelkhalek yavuze ko kimwe mu byo akanama ka gisirikare gashobora kuba kakwigaho ari uko imyanya yasaranganywa mu buryo bungana hagati y’abasivile n’abasirikare muri ako kanama k’ikirenga nk’uko yabwiye BBC News ducyesha iyi nkuru.

Abigaragambya bakomeje imyigaragambyo yabo imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu, basaba ko igisirikare gitanga ubutegetsi kikabushyira mu maboko y’abasivile.

kuri uyu wa gatanu ubwo yavugaga ku cyo igisirikare cya Sudani gishobora kuba cyakwemera, Liyetona Jenerali Abdelkhalek yavuze ko ari umurongo ntarengwa.

Yagize ati“Ni umurongo ntarengwa, wenda icya kabiri ku ruhande rumwe n’icya kabiri ku rundi ruhande”.

Aka kanama kagizwe n’abasirikare bakuru barindwi, kayobowe na Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan. Uyu mu kwezi gushize kwa kane, yabwiye BBC ko afite ubushake bwo gushyikiriza ubutegetsi abasivile mu gihe impande zombi zagira umwanzuro zumvikanaho.

Ejo kuwa Kane tariki 2 Gicurasi 2019, abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagejeje ku kanama ka gisirikare inyandiko ikubiyemo imbanzirizamushinga y’itegekonshinga, bagaragaza ibyifuzo byabo bijyanye n’igihe cy’inzibacyuho.

Bavuga ko ubu bategereje igisubizo. Iyo nyandiko ivuga ku nshingano z’akanama kayobora igihugu mu nzibacyuho, ariko ntabwo yerura ngo ivuge ababa bakagize.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika uherutse gusubiramo igihe ntarengwa cy’iminsi 15 wari wahaye akanama ka gisirikare muri Sudani ngo kabe kamaze guha ubutegetsi abasivile. Ubu noneho aka kanama kahawe igihe cy’iminsi 60 ngo kabe kabikoze, bitihise iki gihugu gihagarikwe muri uyu muryango.

Perezida Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi ku itariki ya 11 y’ukwezi gushize kwa kane – ubutegetsi yari amazeho imyaka hafi 30.

Yasimbujwe akanama ka gisirikare k’inzibacyuho kasezeranyije guha ubutegetsi abasivile mu myaka ibiri iri imbere – icyifuzo cyanzwe n’abigaragambya.

Abigaragambya bashinja igisirikare ko ibiganiro bagirana nacyo kitabigirana umutima mwiza ndetse bakagishinja gushyira imbere inyungu za Bwana Bashir.

Ariko igisirikare kivuga ko kigomba kuba ari cyo kigenzura igihugu kugira ngo bitume habaho umutekano n’ituze.

Liyetona Jenerali Abdelkhalek yavuze ko kwinjira mu kanama k’inzibacyuho ku basivile ari umurongo ntarengwa ku buryo bizaba 50 kuri 50 ku mpande zombi
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years