Sudani:Abigaragambya Bemeye Inama z’Igihugu cya Etiyopiya

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years

Abayoboye abigaragambya muri Sudani kuri uyu wa gatandatu bavuze ko bemeye ishyirwaho rya guverinema yiganjemo abasivili, yayobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho nk’uko byasabwe na Etiyopiya.

Uko bisabwa, hashyirwaho itsinda ry’abantu 15 ryashyiraho ubuyobozi bwa gisivili bwaba bugizwe n’abasivili 8 n’abasilikare 7.

Inteko ya gisilikare iri ku buyobozi muri Sudani, ntabwo yari yatanga umwanzuro wayo ku byo Etiyopiya yatanzeho igitekerezo.

Umuyobozi w’abakora imyigaragambyo Babiker Faisal, yabwiye abanyamakuru mw’itangazo rigufi ati: “Turakeka ko kuba twemeye ibisabwa, ari intambwe ikomeye yerekeza ku ntego za revolution, arizo ukwishyira ukizana, amahoro n’ubutabera”.

Etiyopia yateye intambwe mu bikorwa bifasha Sudani gukemura ibibazo byayo bya politiki, kuva abantu bishwe kw’italiki ya 3 y’uku kwezi kwa gatandatu, ubwo abigarangabyaga birukanwaga ku cyicaro gikuru cya gisilikare i Khartoum. Bari bamaze igihe bakambitse.

JPEG - 48.6 kb
Abanyasudani bigaragambyaga hafi y’icyicaro gikuru cya gisilikare i Khartoum, kw’italiki ya 16 y’ukwezi kwa 4, 2019.

Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years