Sudani:Abajenerali batatu bo mu kanama ka gisirikare kayoboye mu nzibacyuho beguye

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years

Batatu mu bayobozi bakuru b’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’inzibacyuho batavugwaho rumwe batangaje ukwegura kwabo, iki kikaba ari kimwe mu byifuzo bikomeye by’abigaragambya.

Aba bajenerali ni Omar Zain al-Abideen, Jalal al-Deen-Sheikh na Al-Tayeb Bakar Ali Fadee, basanzwe bazwiho kuba inkoramutima za Omar al-Bashir uheruka guhirikwa ku butegetsi. Babonwa kandi nk’abahezanguni ku myemerere ya Islam.

Abayoboye imyigaragambyo baherutse gutangaza ko batazongera kuganira n’iyi nama ya gisirikare. Gusa ejo ku wa gatatu nimugoroba ibiganiro bibahuza byarasubukuwe.

Hashize amasaha macye ibi biganiro bitangiye nibwo abo bajenerali batatu bahise begura.

Kubavana muri ako kanama ka gisirikare byari kimwe mu byifuzwa cyane n’abigaragambya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa gisirikare Liyetona Jenerali Shamseddine Kabbashi yavuze ko impande zombi zumvikanye kuri byinshi mu byo abigaragambya basaba.

Yavuze kandi ko bemeranyije gushinga akanama gahuriwemwo n’impande zombi kugira ngo ibyo batumvikanaho babishakire umuti.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years