Sudani y’Epfo:IGP Munyuza yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Sudani y’Epfo, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

U Rwanda rufite amatsinda atatu ari muri iki gihugu agizwe n’abapolisi 560 bose hamwe. Abiri muri yo, arimo irigizwe n’abapolisi 160, bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu Murwa Mukuru Juba, itsinda rya mbere riyobowe na ACP Claude Tembo, irindi ryiganjemo abapolisikazi riyobowe na SSP Jackline Urujeni.

Itsinda rya gatatu ryo rigizwe n’abapolisi 240 riri muri Malakal, riyobowe na ACP Paul Gatambira, aho rishinzwe kurinda inkambi z’abaturage ziri muri ako gace.

IGP Munyuza yashimye akazi abapolisi bakora muri ubwo butumwa by’umwihariko mu kurinda abasivile.

Yabibukije ko inshingano bafite zo kubungabunga amahoro n’umutekano ari inshingano zikomeye kandi batezweho byinshi.

Yagize ati “Mukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukomeza guhesha agaciro u Rwanda kandi mukomeza gutsura umubano n’abandi bafatanyabikorwa.”

Muri uru ruzinduko, Umuyobozi wa Polisi yaboneyeho guhura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri ubwo butumwa CP Unais Bolatolu Vuniwaqa ndetse n’Uwungirije Intumwa Nkuru yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Moustapha Somaire.

Mu biganiro bagiranye bagarutse ku mikoranire myiza isanzwe iranga ubutumwa bwa LONI na Polisi y’u Rwanda. CP Vuniwaqa yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro. Bashimye by’umwihariko ko umubare w’abapolisikazi bajya mu butumwa ugenda wiyongera.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo guhera muri Nzeri 2015, kugeza ubu hamaze koherezwayo abagera kuri 589. Muri aba bapolisi harimo 28 bakora akazi k’ubujyanama bazwi nka IPOs.

Aba bapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro barimo na ACP Barthelemy Rugwizangoga uri mu bayobozi bakuru ba Polisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

JPEG - 111.9 kb
U Rwanda rufite amatsinda atatu ari muri iki gihugu agizwe n’abapolisi 560 bose hamwe
JPEG - 96.3 kb
Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo guhera muri Nzeri 2015
JPEG - 598.3 kb
IGP Munyuza (wa gatatu uturutse ibumoso) ari kumwe na CP Vuniwaqa (wa kane) ndetse n’intumwa yihariye ya LONI Moustapha Somaire(wa kabiri iburyo)
JPEG - 96.3 kb
Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo guhera muri Nzeri 2015

MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years