Sudani y’Epfo :Nta gushidikanya ko ibi bikoresho bigiye kongera umuvuduko wo gupima abakozi -Brig Gen Eugene NKUBITO
- 14/06/2020
- Hashize 4 years
Leta y’u Rwanda yatanze ibikoresho by’ubuvuzi byifashishwa mu gusuzuma icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ingabo, abapolisi n’abandi bakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ibikoresho byo gusuzuma 100 byurijwe indege ya RwandAir byerekezwa ku kibuga Mpuzamahanga cya Juba muri Sudani y’Epfo, aho byakiriwe n’abayobozi ba UNMISS mu Mujyi wa Juba.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko iyo nkunga igize igice k’ibikoresho 200 bisuzuma n’iby’ubwirinzi bwa COVID-19, u Rwanda rwemeye gushyikiriza ubuyobozi bwa UNMISS mu rwego rwo gushyigikira ingufu zikomeza gushyirwa mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo ku rwego mpuzamahanga.
Ibyo bikoresho byitezweho kongerera ubwo butumwa bwa Loni ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura abakozi; bivugwa ko ibindi u Rwanda rutaratanga bizaba byabonetse mu minsi mike.
Brig Gen Eugene NKUBITO uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS, afatanyije n’ubuyobozi bwa Juba, ni we washyikirije ibyo bikoresho Lt Col Su KHAN uhagarariye UNMISS muri icyo gihugu.
Brig Gen Eugene NKUBITO yavuze ko ibyo bikoresho bigiye kwafashishwa mu gufata ibipimo by’abari kubungabunga amahoro, akomeza agira ati: “COVID-19 ni umwanzi twese duhuriyeho, kandi ubufatanye ni yo nzira itugeza ku kunesha icyo cyorezo.”
Umuyobozi uhagarariye ishami ry’ubuvuzi muri UNMISS John Segui Barber, yashimiye Leta y’u Rwanda inkunga y’agaciro itanze, ashimangira ko yongereye ubushobozi bwa UNMISS mu guhashya COVID-19.
Ati: “Nta gushidikanya ko ibi bikoresho bigiye kongera umuvuduko wo gupima abakozi.”
Inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi ije ikurikira ingamba Leta y’u Rwanda iherutse gufata zo gusuzuma no kuvura icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda bose bari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo barimo abasirikare, abapolisi, abacungagereza ndetse n’abandi bakozi.
Muri iki cyumweru hamaze gupimwa 1400 bari mu butumwa bwa Loni muri icyo gihugu, gusuzuma bikaba bigiye gukomereza ku bandi Banyarwanda bari mu butumwa bw’Amahoro ahandi ku Isi.
MUHABURA.RW