Sudani Izohereza Omar al-Bashir mu Rukiko rwa CPI

  • admin
  • 11/02/2020
  • Hashize 4 years

Muri Sudani, guverinoma y’inzibacyuho izohereza uwahoze ari umukuru w’igihugu Omar al-Bashir mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI mu magambo ahinnye y’Icyongereza, rukorera i La Haye mu Buholandi.

Icyemezo cyafashwe mu nama yahuje intumwa za leta ya Sudani n’abayirwanya muri Darfur, mu burengarazuba bw’igihugu. Inama yabereye i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Umwe mu bari muri iyi nama, Ahmed Tugod, uhagararriye umutwe w’inyeshyamba witwa “Justice and Equality Movement”, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Icyongereza, ko uretse Bashir, n’abandi banyasudani batatu bashakishwa na CPI nabo bazajyanwa i La Haye.

Aba ni abitwa Ali Muhammad Ali Abd–Al-Rahman wari umuyobozi w’umutwe Janjaweed, Ahmad Muhammad Harun wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Sudani, na General bdel Raheem Muhammad Hussein, wari intumwa yihariye ya Perezida Bashir muri Darfur.

Tugod ariko yavuze ko iki cyemezo kizajya mu bikorwa nyuma y’uko abarwana bose muri Sudani bageze ku masezerano y’amahoro. Yasobanuey ko bashobora kuyashyiraho umukono mu byumweru bike biri imbere.

CPI yasohoye impapuro zo guta muri yombi Al-Bashir mu kwa gatatu 2009 no mu kwa kalindwi 2010. Imurega ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Darfur. Yarezwe muri CPI n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi kuko Sudani itari muri CPI. Yahiritswe ku butegetsi mu kwezi kwa kane umwaka ushize. Kuva icyo gihe, ari muri gereza muri Sudani.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/02/2020
  • Hashize 4 years