Sudani/Darfur:Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/09/2019
  • Hashize 5 years

Abapolisi 20 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani i Darfur bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire n’ubunyangamugayo bagaragaza no gukora akazi kabo kinyamwuga.

Ibirori byo kubambika imidali byabereye ku cyicaro cy’aho baba El Fasher mu Mujyi wa Darfur kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, biyoborwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) mu gihugu cya Sudani, Anita Ghebo, ari nawe wabambitse iyo midaili.

Byanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye baba ab’inzego za gisirikare n’iza polisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu Anita Ghebo, yashimiye Leta y’u Rwanda ibikorwa byiza ikora byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, by’umwihariko ashimira abapolisi b’u Rwanda uburyo bakora akazi kabo neza kandi kinyamwuga.

Ati “Tunejejwe no kwambika imidali aba bapolisi 20 b’u Rwanda tubashimira uburyo bitwara neza mu kazi bashinzwe ko kubungabunga amahoro, ibyo bakora babikora kinyamwuga ntawe urinze kubibutsa inshingano zabo, niyo mpamvu tubambitse iyi midali y’ishimwe tubashimira ibyiza bakora tunashimira n’igihugu cyabatumye.”

Ghebo yanashimiye uhagarariye aba bapolisi 20 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro Supt. Karim Safari ku muhati, umurava no gukorera hamwe agira haba mu bapolisi ayoboye ndetse no ku bandi bafatanyije igikorwa cyo kubungabunga amahoro.

Ati “Ndashimira ingufu zanyu n’umurava no gukorera hamwe mugaragaza mu kazi mukora ko kubungabunga amahoro bishimwa na buri wese kuko bigaragarira mu bikorwa mukora. Umuyobozi w’iri tsinda ndamushimira uburyo ayobora bagenzi be ahagarariye ndetse n’abandi bafatanyije muri ubu butumwa ari nabyo twifuza ko byahora bibaranga.”

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro (UNAMID) muri Sudani Supt. Karim Safari, yashimiye abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye uburyo badahwema kubaba hafi ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yabo n’abaturage ba Darfur muri rusange.

Yagize ati “Turashimira abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye uburyo badahwema kutuba hafi no kudushyigikira mu bikorwa byacu bya buri munsi ndetse n’abaturage ba Darfur badahwema kutugaragarizi icyizere badufitiye, ibi bituma tugirana imikoranire myiza. Turabizeza ko tuzakomeza gukora akazi kacu neza kandi kinyamwuga nk’uko twabitojwe.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano guhera mu mwaka wa 2005, ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro barenga 1000 mu bihugu bya Sudani (Darfur), Sudani y’Epfo na Centrafrique.







MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/09/2019
  • Hashize 5 years