Sudan:Cyera kabaye akanama ka gisirikare kayobora igihugu kemeye gusangira ubutegetsi n’abasivili

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years

Abahuza mu bwumvikane bucye mu gihugu cya Sudani batangaje ko abategetsi ba gisirikare ndetse n’abatavuga rumwe bumvikanye ku masezerano yo gusangira ubutegtsi kugeza habayeho amatora.

Izo mpande zombi zumvikanye ko bagiye gusimburana ku butegetsi bw’icyo gihugu mu gihe cy’imyaka itatu.

Mohamed Hassan Lebatt, umwe mu bahuza ahagarariye ishyirahamwe ry’ibihugu bya Afurika, avuga ko impande zombi zumvikanye ku ugusaranganya ubutegetsi.

Ati “Impande zomBI zumvikanye gushyiraho inama nkuru y’igihugu yigenga, aho abasirikare n’abasivire bazasimburana kuyiyobora mu kgihe kitarenze imyaka itatu”.

Yongeyeho ko izo mpande zombi zumvikanye kandi ko hagiye kuba iperereza yigenga ku bikorwa bibi byose byakozwe mu gihugu mu byumweru bishize.

Barumvikanye kandi ko ishingwa ry’ineko ishamategeko ryakongererwa igihe.

Omar al-Degair uyoboye ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Forces for Freedom and Change (FFC), avuga ko ari intangiriro y’ibihe bishya.

Ati “Twizeye ko iyi ari intangiriro y’igihe gishya mu gihugu cyacu”.

Naho Gen Mohamed Hamdan Dagalo, icyegera cy’umukuru w’akanama ka gisirikare kayoboye igihugu we agira ati “Aya masezerano azohuza bose kandi nta n’umwe azakumira”.

yongeraho ati “Turashima umuhate n’ukwihangana by’abahuza ba Ethiopia n’umuryango w’ibihugu bya Afrika “.

Amakuru ajanye n’ayo masezerano yatumye abantu binjira imihanda berekana umunezero wabo udasanzwe.

Ibi biganiro byageze kuri aya masezerano byatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru ku murwa mukuru Khartoum, bikaba byari bihagarariwe na minisitiri w’intebe wa Ethiopia ndeste n’abahagarariye umuryango w’ibihugu bya Afrika.

Igihugu cya Sudani kiyobowe n’akanama ka gisirikare kuva Omar al-Bashir akuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, nyuma y’imyiygaragambyo yari imaze igihe imwamagana.

Ariko cyakomeje kirangwamo imyirgaragambyo aho abari bayirimo bakomeje basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivire.

Ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika na minisitiri w’intebe wa Ethiopia bakomeje bagerageza guhuza impande zombi, ariko bakaba batari bwagere ku masezerano yo gusangira ubutegetsi.

JPEG - 421.7 kb
Muri Sudan amakuru ajanye n’ayo masezerano yatumye abantu binjira imihanda berekana umunezero wabo udasanzwe

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years