Sudan:Batanu barimo n’abanyeshuri biciwe mu myigaragambyo mu mujyi wa Al-Obeid

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years

Abigaragambya batanu barimo n’abanyeshuri barashwe baricwa ubwo bari mu muhanda kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga mbere y’umunsi umwe kugirango akanama ka gisirikare kayoboye igihugu n’abigaragambya bahure baganire ku bibazo bicye byari bisigaye gucyemurwa.

Impande zombi zamaze gusinyana amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi bukava mu maboko ya gisirikare bukazajya mu maboko y’abasivile.

Ibi byabashije kugerwaho bitewe n’ubusabe bw’abigaragambya bwatangiye muri Mata uyu mwaka nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir. Ubwo abigaragambya basabye ko akanama ka gisirikare kari kasimbuye al-Bashir gashyira ubutegetsi mu maboko y’abasivili.

Ariko mu gihe ibiganiro byari biri hafi kugera ku musozo,abantu batanu mu badashyigikiye ubutegetsi bishwe kuri uyu wa Mbere barimo abanyeshuri bane mu mujyi rwagati wa Al-Obeid mu murwa mukuru wa Leta ya Kordofan mu majyaruguru.

Ishyaka ry’abarwanya ubutegetsi muri Sudan (Sudanese Professionals Association) ryavuze ko hakoreshejwe amasasu barwanya abo banyeshuri ubwo bari mu muhanda.

Ihuriro ryabo ryagize riti “Batanu barashwe barabakomeretsa bikomeye ubwo bakoraga urugendo rw’amahoro muri Al-Obeid“.

Turahamagarira abaturage bose ndetse n’abaganga kujya aho bakirira indembe mu bitaro bya Al-Obeid no mu bindi bitaro byakiriye abakomerekejwe n’amasasu barasiwe mu rugendo rw’abanyeshuri“.

Ipamvu y’uru rugendo rwaguyemo aba bantu ntabwo yamenyekanye ariko uyu mujyi wa Al-Obeid ntabwo wigeze ugaragaramo abarwanya Bashir mu mezi ashize kuva mu Kuboza 2018.

Abigaragambya batangiye kujya mu muhanda mu murwa mukuru Khartoum guhera kuwa Gatandatu.

Abayobozi b’abadashyigikiye ubutegetsi bavuze ko ejo kuwa Kabiri tariki 30 Nyakanga hazaba ibiganiro hagati y’impande zombi bikiga ku bibazo birimo ugushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho buhuriwemo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abagize akanama ka gisirikare no gushyira mu myanya ingabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years