Sudan:Bane baguye mu myigaragambyo yabaye nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ahashinguye ikirenge

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years

Abantu bane kuri iki Cyumweru, itariki 09 Kamena biciwe mu myigaragambyo ikaze yongeye kubura muri Sudani, aho abigaragambya biyemeje gukora imyigaragambyo karundura mu gihugu hose yo gusaba abasirikare bayoboye igihugu guha ubutegetsi abasivili.

Igipolisi cyo muri Sudani cyarashe ibyuka biryana mu maso ku bantu bigaragambirizaga i Khartoum mu murwa mukuru basaba ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili

Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga muri Sudani (SPA), ryayoboye imyigaragambyo yatumye igisirikare gihirika ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir, ryavuze ko bazakomeza kwigomeka kugeza igihe inama ya gisirikare izegurira ubutegetsi abasivili.

Aljazeera iravuga ko Abigaragambya bashyizeho za bariyeri bakoresheje ingiga z’ibiti n’amabuye mu karere ka Bahari kari mu majyaruguru y’igihugu. Amasoko n’amaduka mu migi yo hirya no hino mu gihugu birafunze.



Abaganga baravuga ko kuva mu cyumweru gishize, ubwo abashinzwe umutekano bagwaga gitumo bagatera inkambi y’abigometse ku butegetsi, abantu 113 bamaze kugwa muri izi mvururu. Ministeri y’ubuzima ya Sudan yo iravuga ko hapfuye 61 gusa. Abantu bane bakaba ari bo baguye mu myigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru gishize.

Nubwo habaye ibiganiro kenshi hagati y’abayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa gisirikare n’abakuriye ubwo buyobozi, imishyikirano yananiranye mu kwezi kwa gatanu hagati.

Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko yahagaritse Sudani kuba umunyamuryango wayo kugeza igihe izashyiriraho leta ya gisivili.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru indege nyinshi zari zahagaritse ingendo zerekeza muri Sudani kubera icyo cyuka kibi. Abagenzi bari ku kibuga cy’indege amaso bayahanze impinga, nta cyizere ko bari bubashe kuhava.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years