Sudan:AU yahaye amezi atatu igisirikare kuba gitanze ubutegetsi bukajya mu maboko y’abasivile

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watanze igihe cy’amezi atatu cyo kuba igisirikare cyakoze amavugurura ashingiye kuri demokarasi arimo gushyikiriza ubutegetsi abasivile.

Magingo aya igisirikare nicyo kiyoboye Sudani mu nzibacyuho kuva tariki 11 Mata ubwo Omar Al Bashir yahirikwaga ku butegetsi.Ariko abigaragambya bakomeza gusaba ko ubutegetsi bw’inzibacyuho bushyirwa mu maboko y’abasivile baza no gusabako bagirana ibiganiro n’igisirikare ariko Sudan:Abigaragambya bisubiyeho bahagarika ibiganiro bagiranaga n’igisirikare.

Mu nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika batandukanye i Cairo mu Misiri, hemejwe ko Sudani yongererwa amezi atatu yo gushyira mu bikorwa amavugurura ashingiye kuri demokarasi.

Nyuma y’inama, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al Sisi, uyoboya AU yavuze ko bahisemo kongerera igihe Sudani kugira ngo hakurikizwe ibyo Itegeko Nshinga riteganya nyuma yo kumvikana kw’impande zitandukanye muri icyo gihugu.

Reuters yatangaje ko mu cyumweru gishize Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yagiye muri Sudani kuganira n’abasirikare bafashe ubutegetsi.

Ni mu gihe kandi AU mu cyumweru gishize yahaye abayoboye Sudani iminsi 15 yo kuba batanze ubutegetsi ku basivile bitaba ibyo icyo gihugu kigahagarikwa muri uwo muryango.

Gusa akanama k’igisirikare kari ku butegetsi katangaje ko kifuza nibura imyaka ibiri y’inzibacyuho ngo kabashe gusubiza ubutegesti abasivile ariko abigaragambya ntibabikozwa, bavuga ko bazava mu mihanda ari uko ubutegetsi buhawe abasivile.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years