Sudan:Akanama ka Gisirikare n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umuko ku masezerano yo gusangira ubutegetsi

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryose ryakeye bigamije kurangiza umwuka w’ubushyamirane mu gihugu.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Gen.Mohamed Hamdan Hemeti Dagalo, wungirije mukuru w’inama ya gisirikare ya Sudani, avuga ko iki ari igikorwa cyanditse amateka muri iki gihugu.

Gushyira umukono kuri iyo nyandiko ikubiyemo amasezerano, bisa nk’ibyemeje ibyo impande zombi zari zemeye mu magambo mu ntangiriro y’uku kwezi kwa karindwi.

Icyo gihe, impande zombi zemeranyijwe ku mugambi wo gusimburana, mu gihe kirenga gato imyaka itatu, ku buyobozi bw’inama nkuru iyoboye igihugu.

Ko igisirikare cyaba kiri ku butegetsi mu mezi 21 ya mbere abanza, hanyuma abasivile nabo bagakurikiraho mu mezi 18 akurikiraho, hagahita haba amatora.

Byitezwe ko ku wa gatanu w’iki cyumweru andi masezerano ajyanye n’itegekonshinga nayo ashyirwaho umukono.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma yaho, ku gitutu cy’abigaragambya, gihiritse ku butegetsi Omar al-Bashir mu kwezi kwa kane uyu mwaka – ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years