Sudan:Abantu 27 bahoze mu nzego z’umutekano ku bwa Omar al Bashir bakatiwe igihano cy’urupfu

  • admin
  • 30/12/2019
  • Hashize 4 years

Urukiko rw’i Khartoum muri Sudan kuri uyu wa Mbere rwakatiye urwo gupfa abantu 27 bahoze mu nzego zishinzwe umutekano kubwa Perezida Omar al Bashir bashinjwa kwica umwe mi bigaragambyaga.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo polisi ya Sudan yatangaje ko umwe mu mfungwa zafashwe zigaragambya, Ahmed Al-Khair Ahmed wari umwarimu yapfuye yishwe n’ibiryo bihumanye.

Mu iperereza ryakozwe hahishuwe ko uwo mwarimu atazize ibiryo ahubwo yazize ibikomere byaturutse ku kintu gikomeye yakubiswe.

Mbere yo gufata umwanzuro kuri icyo kirego, umucamanza yabanje kubaza umuryango w’uwishwe niba batanga imbabazi cyangwa hatangwa igihano. Umuryango wahisemo igihano.

Umucamanza yahise atangaza ko 27 mu bashinjwa kwica uwo mwarimu bahamwe n’icyaha , abakatira igihano cy’urupfu.

Imyigaragambyo ikaze yadutse muri Sudan mu mpera za 2018 niyo yageje ku ndunduro ubutegetsi bwa Omar al Bashir tariki 11 Mata 2019.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/12/2019
  • Hashize 4 years