Sudan y’Epfo yakiriwe muri EAC nk’umunyamuryango mushya
- 03/03/2016
- Hashize 9 years
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kuri uyu wa 2 Werurwe 2016.
Iyo nama yabereye i Arusha muri Tanzaniya, yayobowe na perezida w’icyo gihugu John Pombe Magufuli. Abakuru b’ibihugu bakiriye Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya, bemeza ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC usimbura Umunyarwanda Richard Sezibera azaturuka mu Burundi. Hari hashize iminsi bivugwa ko u Burundi bushobora kwimwa uwo mwanya kubera imvururu zimaze iminsi muri icyo gihugu.
Ubusanzwe Sudani y’Epfo, igihugu gito mu myaka kurusha ibindi ku Isi, yari imaze igihe isaba kwinjira muri EAC, yiteze inyungu nyinshi muri uyu muryango, dore ko kimwe n’u Rwanda idakora ku Nyanja.
Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw