Muri Kamena 2015 Stromae yari muri Côte d’Ivoire, yaraturitse ararira ubwo umunyamakuru wa Televiziyo yamubazaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ageze i Kigali, yavuze ko impamvu iruta izindi yatumye arira ngo ‘ni amafoto yari amaze iminsi mike arebye agaragaza ubugome ndengakamere Abatutsi bakorerwaga mu 1994.’ Iteka iyo yibutse ibyabaye icyo gihe mu Rwanda ngo bimukora mu
nkovu agendana.
Ku myaka 30 y’amavuko, Stromae aha agaciro gakomeye cyane kuba benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda bamufatiraho urugero. Ngo bimutera ingufu zo gukora ibyiza byisumbuye. ikindi yavuze nuko akunda U Rwana na Perezida Kagame amushimira aho yavanye u Rwanda rukaba rumaze kuba indorerwamo yamahanga.
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw