Stromae Nyuma yo gutaramira ab’I Kinshasa ubu ikipe imutegurira ibitaramo yageze mu Rwanda

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years

Stromae nyuma yo gushimisha ab’I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Ukwakira ubu noneho yaba agiye gukomeza urugendo rwe yerekeza mu Gihugu cy’Urwanda dore ko ari naho uyu muhanzi afite inkomoko, bikaba biteganyijwe ko azataramira Abanyarwanda ku itariki 17 Ukwakira mu nzu mbera byombi y’Ishuli Rikuru rya ULK.

Amakuru dukesha Izubarirashe ni uko kuri uyu munsi tariki 12 Ukwakira Ikipe iherekeza uyu Muhanzi Stromae yibumbiye mu cyitwa Aguri rigizwe n’abantu 10 harimo abatunganya ibihangano by’uyu muhanzi ndetse n’abashinzwe kugenda bareba niba igitaramo cyagenze neza banareba ibitari kugenda neza yageze hano mu Rwanda ndetse ikaba yakiriwe n’uhagarariye Positive Production Judo Kanobana ari nabo bateguye kuzana uyu muhanzi


Judo Kanobana uhagarariye positive productio arimo yakira Team Aguri

Biteganyijwe ko Stromae azakandagira ku butaka bw’Urwanda kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukwakira aho azaganira n’itanagazamakuru ndetse akanasura imiryango ye ibarizwa mu Rwanda ibyo byose azabikora muri iyi minsi ategereje ko itariki y’igitaramo igera.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze igitaramo Umuhanzi Stromae yakoreye I Kinshasa mu mafoto











Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years