Stromae amerewe nabi kubera imiti yanyoye agiye kuza mu Rwanda

  • admin
  • 04/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imyaka ibiri irashize umuririmbyi w’igihangange ku Isi Stromae akoreye igitaramo mu Rwanda, urugendo rwe rwajemo kidobya kubera uburwayi yagize ubwo yari i Kinshasa bituma asubizwa mu Bubiligi igitaraganya.

Stromae yavuze ko yaciye mu bizazane ubwo yiteguraga urugendo rw’amateka yagiriye mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2015.

Mu bibazo yagize harimo uburwayi bwa malaria bwamufashe ubwo yari muri Congo yitegura guhita aza mu Rwanda bigatuma ahita asubizwa mu Bubiligi kuvurirwayo adasoje ibitaramo yari yateguye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Marianne, Stromae yahamije ko yasubiye mu bitaro kubera ingaruka zikomeye yagizweho n’imiti irimo uwitwa Lariam. Yavuze ko mu bibazo afite byatumye ajya mu bitaro harimo no guhangayika mu buryo buhungabanya imitekerereze ye.

Yagize ati “Mfite kwicuza guke mu buzima bwanjye , ariko binshobokeye ko nsubira inyuma, icyo nakora ni ukwirinda gufata Lariam, nabikora ntashidikanye.”

Stromae n’umugore we baherutse kugira ikiganiro n’ikinyamakuru Libération ari nabwo bavuze bwa mbere ku bibazo uyu muhanzi yagiriye mu rugendo yakoreye mu bihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda kwa sekuru.

Yavuze ko mbere yo kuza gukorera igitaramo mu Rwanda yaryamaga ntagoheke, yanahishuye ko yagize guhangayika gukomeye ku buryo yajyaga mu buriri aho gusinzira akarara abunza imitima.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyihariye kuri njyewe. Ubwo itariki y’igitaramo cyanjye mu Rwanda yegerezaga sinasinziraga. Naherukaga kujyayo mfite imyaka itandatu. Ikindi, muzi ko Data yishwe muri Jenoside.”

Stromae yongeyeho ko ubwo yari i Kinshasa yitegura kuza mu Rwanda yagize guhangayika gukomeye bihurirana n’uko bamuteye urushinge rwo kumurinda malariya bimuviramo ingaruka zo ‘kugira ibibazo by’imitekerereze yamuguye nabi’.

Yavuze ko yaje mu Rwanda amaze gukora urugendo rw’ibitaramo by’inkurikirane 150, ngo byamusigiye umunaniro ku buryo yageze igihe atangira kwiyumva nk’ushobora kuzagira ibibazo byo mu mutwe. Ngo mu gihe yaje mu Rwanda yashoboraga gukora ikosa kuko ‘ntabwo yari uwo abantu basanzwe bazi’.

Yagize ati “Natekerezaga ko nari nataye ubwenge, bamvuye ibibazo by’imitekerereze nagize. Icyo gihe nashoboraga gukora ikosa kuko ntabwo nari njyewe.”

Coralie Barbier yavuze ko muri icyo gihe yari ahangayitse bikomeye kuko yatekerezaga ko umugabo we azasoza uru rugendo yarahindutse akaba undi muntu. Ati “Natekerezaga ko ntazongera kumubona nk’uko yari amaze mbere.”

Stromae yavuze ko yasaruye amafaranga menshi mu bitaramo yakoze amurika album ya kabiri yise ‘Racine carrée’ gusa yirinze kwerura ku giteranyo yabonye. Ngo nyuma yo kwishyura imisoro yaguze inzu nziza abanamo n’umugore we anaguramo imodoka ihenze ya Fiat agendamo.

Yagize ati “Ibyo nabonye byose , nyuma yo kwishyura imisoro kandi nyuzwe no kuba naratanze umusanzu, byashowe muri Mosaert[inzu y’imideli yashinze afatanyije n’umugore we]. Dukorana n’inganda…”

  • admin
  • 04/09/2017
  • Hashize 7 years