Sri Lanka:Abantu basaga 200 bahitanywe n’ibitero by’ubwiyahuzi byagabwe ku nsengero n’amahoteri

  • admin
  • 21/04/2019
  • Hashize 5 years

Kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019,ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye umurwa mukuru wa Sri Lanka ari wo Colombo ku ikubitiro abantu 200 bahasiga ubuzima, abandi babarirwa muri 400 barakomereka.

Nk’uko Al Jazeera ducyesha iyi nkuru yabitangaje, ngo ibitero byagabwe ahantu umunani hatandukanye mu mahoteli n’insengero, kandi byose biba mu bihe bisa n’ibikurikiranye, bikagaragaza ko ari igikorwa cyateguriwe hamwe.

Mu bapfuye harimo abari mu masengesho yo ku munsi mukuru wa Pasika, hakabamo ba mukerarugendo b’abanyamahanga 35 bari mu mahoteli, hakabamo n’abapolisi batatu bari mu bikorwa by’ubutabazi.

Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yahise atumizaho inama y’igitaraganya y’abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano.

Muri icyo gihugu hahise hatangira umukwabu, Minisitiri w’Umutekano akaba yatangaje ko hari abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi.

BBC yo yatangaje ko imibare y’agateganyo yatanzwe na Polisi igaragaza ko abantu 207 ari bo bahise bitaba Imana, abandi babarirwa muri 400 barakomereka. Abantu barindwi bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mubi ibyo bitero.

Guverinoma kandi yatangaje ko zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane muri icyo gihugu zabaye zifunzwe.

Hari amakuru avuga ko muri icyo gihugu by’umwihariko mu murwa mukuru, Colombo, hateganyijwe ibindi bitero by’iterabwoba, Polisi ikaba yasabye abantu gutuza no kuguma mu ngo zabo.

Inyubako za Leta na zo zicungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Ibyo bitero bigaragara ko byari byateguriwe hamwe, nyamara ngo nta wabitekerezaga kuko mbere y’uko biba ubuzima bwari ubusanzwe mu Mujyi wa Colombo, abantu babukereye biteguye kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Pasika.

Inzego z’umutekano zavuze ko hakiri kare kugira ngo habe hamenyekana abantu bari inyuma y’ibyo bitero, dore ko nta n’uruhande urwo ari rwo rwose rwigeze rubyigamba.

Perezida wa Sri Lanka, Maithripala Sirisena, yasohoye itangazo rihamagarira abaturage kurangwa n’ituze, gufasha no korohereza inzego z’umutekano mu iperereza.

Umushumba wa Kiliziya ku isi, Papa Francis, mu ijambo yavugiye i Vatican kuri iki cyumweru, yamaganye ibyo bitero yise iby’ubunyamaswa byibasiye Abakirisitu barimo bizihiza Pasika.

Musenyeri wa Diyosezi ya Colombo, Malcolm Ranjith, we yavuze ko ibyabaye bibabaje kuko byatunguranye, agasanga kandi ari bibi cyane kuko byahuriranye n’ibirori bya Pasika byizihijwe kuri iki cyumweru.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, abinyujije kuri Twitter, yihanganishije abanya Sri Lanka bibasiwe n’ibyo bitero, asaba ko abagabye ibyo bitero ku nsengero no ku mahoteli babihanirwa by’intangarugero.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yanditse kuri Twitter, yamagana ibyo bitero by’iterabwoba, yihanganisha abo byagizeho ingaruka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/04/2019
  • Hashize 5 years