South Sudan: President Salva Kiir arashyize yemeye gushyira intwaro hasi amazi atari yarenga inkombe

  • admin
  • 26/08/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wagatatu tariki ya 26, kanama nibwo hateganijwe ko President wa Sudan y’Amajyepfo aza gushyira umukono ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara y’amaezi 20 uyu mugabo yihaye yo kurwana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Deputy Riek Machar.




Depty Rieck Machar

Ibi bikaba bibaye nyuma y’iminsi irindwi ubwo Salva Kiir yangaga gushyira umukono kuri aya masezerano y’amahoro ubwo byari biteganijwe ko aba bagabobombi bahurira mu murwa mukuru w’igihugu cya Ethiopie- Addis Abeba gusa bikaba byararangiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (SPLM: Sudan People’s Liberation Movement) riyobowe na Machar rishyize umukono kuri aya masezerano. Gusa uwo munsi president uri kunutegetsi bwa Sudany’Amajyepfo we yahise yaka uburenganzira bwo gufata iminsi 15 yo kumanza kubitekereza ho mbere y’uko yemera iby’aya masezerano.




President Salva kiir

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bitandukanye bakomeje kugenda bagira inama uyu muyobozi wa Sudan y’Amajyepfo harimo na President Yoweri Museveni wakomeje kumubwirako yashyira umukono kuri aya masezerano murwego rwo kugirango bimwe mubihugu bikureho ibihano byahaga Sudan y’Epfo harimo nko gufunga imipaka n’ibindi bikorwa bitandukanye Sudan y’Amajyepfo yakoreraga mu gihugu by’amahanga cyane ko ibihugu bitandukanyebyari byamaze gufatira ibyemezo bikakaye iki gihugu harimo na UN (United Nations)




Salva kiir yemeye kuva kwizima

Ni muri urwo rwego President Salva Kiir yemeye kuva ku izima akaba agiye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 26/08/2015
  • Hashize 9 years