Somalia:Undi musirikare wa Uganda yarashe mu genzi we aramwica

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda uri mu butumwa bw’amahoro mu ngabo z’umuryango w’abibumbye AMISOM muri Somalia yarashe mu genzi we aramwica nawe ahita yitunga imbunda nawe ngo yiyice.

Uyu musirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakoze ubu bugizi bwa nabi kuri uyu wa Mbere tariki 17,nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF Big.Richard Karemire yavuze ko iperereza rigikomeje ngo bamenye intandaro y’ibi.

Ati”Ni ukuri koko.Iperereza kuri iki kibazo ryatangiye kandi rirakomeje”.

Plmdaily ducyesha iyi nkuru ivuga ko Big.Karemire yakomeje avuga ko uwo musirikare yarashe mugenzi we ubwo nyuma nawe imbunda yiyerekezaho imbarutso ngo nawe yiyice.

Amazina y’aba basirikare bombi ntiyatangajwe ndetse n’icyatumye bashyamirana kugeza ubwo umwe yishe mugenzi we ntikiramenyekana ngo byose biramenyekana nyuma y’iperereza.

Ibi bije nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ubwo abandi basirikare bari mu butumwa bw’amahoro n’ubundi muri Somalia barasanye urufaya rw’amasasu nabo bakicana.

JPEG - 242 kb
Umuvugizi wa UPDF Big Karemire avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane intandaro yatumye umusirikare yica mugenzi we

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years