Somalia:Icyatumye umusirikare wa UPDF arasa mu genzi we nawe agahita yiyahura cyamenyekanye

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’uko umusirikare mu ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro Somalia (AMISOM) arasiye mugenzi we nawe agahita yirasa mu mutwe agapfa, ngo icyo bapfaga ni uko umwe yacaga undi inyuma kandi bakundana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena ubwo Captain Edward Sebaggala yarashe umukunzi we L/Cpl Jacklyn Nabifo,gusa ntihaza kumenyekana icyo bapfaga ndetse n’imyirondoro yabo ariko iperereza ryakozwe rimaze kugaragaza ko aba bombi bakundanaga.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano hariya muri Somalia aravuga ko Cpt Sebaggala n’uyu mukobwa L/Cpl Nabifo bari bamaze amezi atari make bafitanye ubushuti budasanzwe.Gusa mbere y’uko Ssebagala arasa umushuti we,yamushinjije ko amuca inyuma agasambana n’undi musirikare ufite ipeti nk’irye.

Ku cyumweru ni mugoroba Sebaggala ngo yatonganyije Nabifo amubaza uwakwiragije ibyo bihuha mu nshuti zabo z’abasirikare.Ariko ibyo Nabifo yamusubije ngo ntabwo byagaragaje urukundo bakundanaga bituma afatwa n’umujinya ahita akora ku mbarutso amurasa amasasu atatu ku nda no kugatuza.

Nyuma y’ibyo byari bimaze kuba,Sebaggala yatekereje ko yishe Nabifo ahita nawe yiyerekezaho imbunda ku mutwe ubwo arekura imbarutso ubwonko bwe busandarira hasi.Muri ako kanya inshuti ze z’abasirikare zatangaje ko bishoboka ko yatekereje ko ari buhite araswa nawe cyangwa agafungwa maze ahitamo kwicyemurira ikibazo.

Nabifo yahise ajyanwa ku bitaro by’umuryango w’abibumbye muri Somalia aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga. Gusa Minisiteri y’ingabo ndetse na UPDF yirinze kugira icyo itangaza kuri aya makuru nk’uko urubuga Spyuganda rukomeza rubitangaza.

Ariko amakuru aturuka muri Somalia aravuga ko Nabifo akiri muzima kandi arimo kwitabwaho n’abaganga mu cyumba cy’indembe (ICU) kiri mu gorofa rya kabiri mu bitaro by’umuryango w’abibumbye mu mujyi wa Mogadishu.

Indwara y’abasirikare barasa bagenzi babo barangiza bakiyahura ireze muri iyi myaka.Abandi basirikare baheruka kurasana muri Gicurasi uyu mwaka bane bahasiga ubuzima mu murwa mukuru wa Somalia i Mogadishu.

Uku kurasana kwabaye muri Gicurasi hagati y’ingabo zikomoka muri Uganda,byabaye ibya mbere kuva ingabo z’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bitangiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri bimwe mu bihugu guhera 2007.

Inkuru bifitanye isano

:Somalia:Undi musirikare wa Uganda yarashe mu genzi we aramwica
Uganda:Indwara y’abasirikare bari kwicana ikomeje kuba ndanze,nanone umusirikare yishe mu genzi we nawe ahita yiyahura
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years