Somalia:abantu bose bari mu cyunamo nyuma y’igitero cyibasiye abagera kuri 230

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ni kenshi intambara n’imyivumbagatanyo yumvikana mu gihugu cya Somaliya kubera ko iki gihugu ari indiri ya Al Shabaab,nyamara ariko ni ubwa mbere kuva mu mwaka wa 2007,igitero kimwe kisasira abagera kuri 230,abandi 100 bagakomereka,Kuva mu mwaka wa 2007,ni ubwa mbere muri iki gihugu habereye igitero cyabaye karundura mu koreka imbaga.

JPEG - 209.2 kb
Umukuru w’igihugu cya Somalia, Mohamed Abdullahi mu gahinda kenshi

Tariki ya 14/10/2017,nibwo abantu bibasiwe n’igitero cyahitanye abagera kuri 230,icyi gitero kikaba kibaye icy’amateka mu kurimbura abantu benshi kuva mu mwaka wa 2007 mu mateka ya Al Shabaab mu gihugu cya Somalia,bbc ikaba itangaza ko abasore,abagabo,abagore n’abana basize ubuzima muri icyi gitero.

Abayobozi ba gisirikare batangaza ko abantu benshi bibasiwe n’iki gitero maze bakahatikirira naho abagera ku 100 bagakomereka bikomeye nubwo iyi mibare ngo ari iy’agateganyo mu gihe abaganga bavuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera kuko ngo abakomeretse kugeza ubu ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Igisasu karundura ari nacyo ntandaro yo gupfa kw’iyi mbaga nyamwinshi ngo ni icyaturikiye i Mogadishu mu murwa mukuru somalia,kimenagura amamodoka,gisenya amazu menshi arimo amahoteri,amazu akorerwamo na leta ya somalia ndetse n’izindi nyubako ziganjemo ibikorwa nk’amarestaurant n’izindi,…

JPEG - 107.7 kb
Ubuzima bw’abantu n’ibintu mu mazi abira muri Somalia

Kugeza ubu nubwo bikekwa ko icyi gitero gishobora kuba cyagabwe na Al Shabaab,ariko nta muntu numwe uratangaza ku mugaragaro ko ariwe wagabye icyi gitero.

Naho,Umukuru w’igihugu wa Somalia, Mohamed Abdullahi,akaba yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu cyo kwifatanya no gufata mu mugongo abafite abaguye ndetse n’abakomerekeye muri icyo gitero.
JPEG - 209.2 kb

Twabibutsa ko icyi gitero cy’ i Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia, aricyo kimaze guhitana abantu benshi kuva Al Shabaab yatangira kugaba ibitero muri bimwe mu bice bya Somalia dore ko icyi gihugu kimaze kuba indiri y’ibikorwa bitwara ubuzima bw’abantu bikozwe na Al Shabaab.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years